Close MORE NEWS Tanzania: Tundu Lissu yahishuye impamvu yahungiye i Burayi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-11-2020 saa 11:18' whatsapp Facebook Tundu Lissu wo mu ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, yavuze ko yakangishijwe ko azicwa bituma yihutira gusubira mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuza. Bwana Lissu yavuze ko abashinzwe kumucungira umutekano yari yarahawe mu gihe cyo kwiyamamaza nk’umukandida-Perezida, yabambuwe nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora yo mu kwezi kwa 10. Ni amatora yatsinzwe na Perezida John Magufuli n’amajwi 84% naho Bwana Lissu, wabaye uwa Kabiri, agira amajwi 13%, nkuko akanama k’amatora kabitangaje. Ariko abakomeye mu batavuga rumwe na leta bavuze ko ayo matora yabayemo uburiganya, ibyo akanama k’amatora kahakanye. Bwana Lissu yavuze ko kuva yakwakwa abo bamurindaga yatangiye gukangishwa ko azicwa nkuko yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Yagize ati "Nahamagawe n’abantu bavuga ko hatanzwe itegeko ryo kundangiza rimwe na rizima ni yo mvugo bakoresheje bangira inama yo kwiruka ngakiza ubuzima bwanjye nkunda, kandi ni uko nabigenje". Bwana Lissu yavuze ko ibyo bikangisho atari kubijenjekera, nyuma yuko mu mwaka wa 2017 arusimbutse ubwo abantu n’ubu bataramenyekana bamurasaga bikamuviramo kujya kwivuriza muri Kenya no mu Bubiligi. Ati "Ntabwo bivuze abo ari bo ariko banyumvishije neza ko bakora mu nzego z’ubutasi no mu nzego z’umutekano". Nta cyo leta ya Tanzania iratangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa na Bwana Lissu. Bwana Lissu yavuze ko atuye mu Bubiligi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko ashaka gukomereza ku rwego mpuzamahanga ibikorwa bye byo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Magufuli. Ingabire Umuhoza Victoire noneho ku ngingo ya Demokarasi mu Rwanda arisanzuye avuga akamuri ku mutima, ibi ntukwiye kubicikwa wumva iki kiga niro yagiranye n’UMUBAVU: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Tanzania: Tundu Lissu yahishuye impamvu yahungiye i Burayi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-11-2020 saa 11:18' whatsapp Facebook Tundu Lissu wo mu ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, yavuze ko yakangishijwe ko azicwa bituma yihutira gusubira mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuza. Bwana Lissu yavuze ko abashinzwe kumucungira umutekano yari yarahawe mu gihe cyo kwiyamamaza nk’umukandida-Perezida, yabambuwe nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora yo mu kwezi kwa 10. Ni amatora yatsinzwe na Perezida John Magufuli n’amajwi 84% naho Bwana Lissu, wabaye uwa Kabiri, agira amajwi 13%, nkuko akanama k’amatora kabitangaje. Ariko abakomeye mu batavuga rumwe na leta bavuze ko ayo matora yabayemo uburiganya, ibyo akanama k’amatora kahakanye. Bwana Lissu yavuze ko kuva yakwakwa abo bamurindaga yatangiye gukangishwa ko azicwa nkuko yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru. Yagize ati "Nahamagawe n’abantu bavuga ko hatanzwe itegeko ryo kundangiza rimwe na rizima ni yo mvugo bakoresheje bangira inama yo kwiruka ngakiza ubuzima bwanjye nkunda, kandi ni uko nabigenje". Bwana Lissu yavuze ko ibyo bikangisho atari kubijenjekera, nyuma yuko mu mwaka wa 2017 arusimbutse ubwo abantu n’ubu bataramenyekana bamurasaga bikamuviramo kujya kwivuriza muri Kenya no mu Bubiligi. Ati "Ntabwo bivuze abo ari bo ariko banyumvishije neza ko bakora mu nzego z’ubutasi no mu nzego z’umutekano". Nta cyo leta ya Tanzania iratangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa na Bwana Lissu. Bwana Lissu yavuze ko atuye mu Bubiligi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko ashaka gukomereza ku rwego mpuzamahanga ibikorwa bye byo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Magufuli. Ingabire Umuhoza Victoire noneho ku ngingo ya Demokarasi mu Rwanda arisanzuye avuga akamuri ku mutima, ibi ntukwiye kubicikwa wumva iki kiga niro yagiranye n’UMUBAVU: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika