Tanzania: Tundu Lissu umukandida wa CHADEMA yahagaritswe icyumweru atiyamamaza

Akanama k’amatora ka Tanzania kabujije Tundu Lissu, umukandida perezida w’imena mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, kwiyamamaza mu gihe cy’icyumweru.

Bwana Lissu ni umukandida w’ishyaka ’Chama cha Demokrasia na Maendeleo’ (CHADEMA).

Bibaye mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bigeze mu gihe cy’amahina, mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya 28 y’uku kwezi kwa cumi.

Ishami rishinzwe imyitwarire ryo mu kanama k’amatora ka Tanzania ryavuze ko ryafashe icyo cyemezo nyuma y’ibirego ryagejejweho n’ishyaka riri ku butegetsi ’Chama Cha Mapinduzi’ (CCM) n’iritavuga rumwe nabwo rya ’National Reconstruction Alliance’ (NRA).

Ayo mashyaka ashinja Bwana Lissu kuvuga ibitari ukuri ko Perezida John Magufuli - umukandida wa CCM - yakoranye inama mu ibanga n’abakuru b’uturere twa Tanzania agamije gushaka kugena ibizava mu matora.

Bwana Lissu anashinjwa guhamagarira abaturage kutemera uburiganya ubwo ari bwo bwose bwo mu matora, akanabashishikariza kwigaragambya mu mihanda, nkuko bivugwa n’ikinyamakuru BBC.

Bwana Lissu ahakana ibyo ashinjwa, ndetse afite uburenganzira bwo kujurira ku kuba ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabaye bihagaritswe.

JPEG - 58.5 kb
Bwana Lissu wari warahungiye mu Bubiligi nyuma y’igerageza ryo kumwica mu 2017 yagarutse muri Tanzania mu kwa Karindwi.

Abayobozi ba ADEPR bose bakuweho|| Bakubure ntihagire n’umwe usigaramo kuko bafite abo bakorera

Source:BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo