Tanzania: CCM yiyamye abifuza ko Perezida Magufuli yongezwa manda ya gatatu

Ishyaka ri ku butegetsi muri Tanzania, “Chama Cha Mapinduzi (CCM)” ryiyamye ibikomeje gusabwa n’abagize Inteko Nshingamategeko baryo ko Perezida Dr. John Pombe Magufuli yakongerwa manda yo kuyobora igihugu.

Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza iri shyaka, Bwana Humphrey Polepole, yabwiye abagize Inteko Nshingamategeko ko Magufuli nta mugambi afite wo kuguma ku butegetsi narangiza manda arimo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Perezida Magufuli ari kuyobora manda ya kabiri ari na yo ya nyuma, nyamara hari bamwe mu bagize Inteko Nshingamategeko bamaze iminsi batanga icyifuzo cy’uko Itegeko Nshinga ryasubirwamo kugira ngo uyu mugabo yemererwe kuyobora manda ya gatatu.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Polepole, usanzwe na we ari umudepite, yavuze ko icyo kibazo cyamaze kurangira mu ishyaka ryabo kandi ko Magufuli nta migambi afite yo kuguma ku butegtetsi birenze manda ebyizi z’imyaka itanu itanu zitegekanywa n’Itegeko Nshinga.

Yagize ati: ”Iki ni ikibazo cyamaze kurangira mu ishyaka… ariko nta bubasha mfite bwo kubuza abadepite gutanga ibitekerezo byabo mu nama nshingamatageko.”

Prezida Magufuki ubwe yamaze kubitangaza ubwo yimamarizaga kuyobora manda ya mbere ko nta munota n’umwe azarenza kuri manda zigenewe umukuru w’igihugu.

ABATURAGE BAVUGISHIJE UKURI || UBURYO BAHAWE IBIRYO BIDASHYA|| ABABYIMWE YEWE N’ABATARABIBONYE

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo