Tanzania, Burundi na RDC mu mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi igezweho

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’iy’u Burundi zumvikanye n’iya Tanzania ku mushinga wo kubaka inzira ya Gariyamoshi izava Tabora ikanyura Kigoma kugera i Bujumbura no gukomeza Uvira muri RDC.

Uyu ni umushinga uhenze cyane bamwe babona nk’inzozi ariko abategetsi bifuza ko ukorwa kuko bivugwa n’abahanga ko uzagabanya igiciro cy’ubwikorezi ku gipimo cya 40%.

Tanzania iri gukora umushinga munini w’inzira ya Gariyamoshi zinyaruka kandi zigezweho (SGR) iva ku cyambu cya Dar es Salaam igana Morogoro, Dodoma, Tabora, Isaka, Mwanza na Kigoma.

Ibihugu by’u Burundi n’u Rwanda bidakora ku nyanja birifuza gufatira kuri aya mahirwe iyi nzira ikagera iwabyo, ibi bihugu bihendwa n’igiciro cy’ubwikorezi ku bicuruzwa biva ku cyambu cya Dar.

Mu kwezi kwa Mbere 2018 i Dar es Salaam Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Perezida Paul Kagame bumvikanye ko u Rwanda ruzafatira uyu muhanda i Isaka ukagera i Kigali.

Mu Cyumweru gishize, ba Minisitiri bashinzwe ubwikorezi muri Tanzania, Burundi na RDC bahuriye i Kigoma na bo bumvikana ko ibi bihugu bizafatira uyu muhanda i Kigoma ukagera i Gitega na Bujumbura ugakomeza mu Burasirazuba bwa RDC.

Kuva Isaka na Kigali ni inzira izaba ireshya na 532Km, ni umushinga wa miliyari $3. Miliyari $2,3 ku ruhande rwa Tanzania na miliyari $1,3 ku Rwanda ruzubaka ahareshya na 138Km.

Mu kwezi kwa Kane uyu mwaka, uwari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi Eng. Jean de Dieu Uwihanganye yabwiye Abadepite ko ibihugu byombi biri gushaka amafaranga yo kubaka iki gice.

Igice cya Mbere cy’uyu ushinga wumvikanyweho mu cyumweru gishize hagati ya Tanzania, Burundi na RDC, kizava ahitwa Uvinza mu Ntara ya Kigoma kigana i Gitega mu Burundi ku ntera ya 240Km.

Isack Kamwelwe Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Tanzania yabwiye ikinyamakuru The East African ko igiciro cy’uyu mushinga kitaratangazwa ariko buri gihugu kiziyishyurira kubaka igice cyacyo.

Umushinga munini wa Gariyamoshi igezweho (SGR) wa 1,457 km muri Tanzania, ugizwe n’ibice bitandatu kuva ku Cyambu cya Dar es Salaam ugana Iburengerazuba.

Biteganyijwe ko uzatwara iki gihugu miliyari $6.5 iki gihugu kizavana mu mutungo wacyo, abaterankunga, abikorera n’inguzanyo z’amabanki.

Ubu tuvugana hari kubakwa igice cya Mbere cy’uyu mushinga cya Dar es Salaam-Morogoro nkuko umunyamakuru wa BBC muri Tanzania abivuga.

Umushinga nk’uyu wari guhuza icyambu cya Mombasa (Kenya) na Kigali uciye i Kampala biboneka ko wahagaritswe kubera ubushyamirane bwa Politiki hagati y’u Rwanda na Uganda.

Muri aka Karere ibihugu bifite inzira zigezweho za Gariyamoshi (Standard Gauge Railway) ni Kenya na Ethiopia.


U Burundi bwumvikanye na Tanzania ku kubaka Standard Gauge Railway

Barafinda EP13 yasohotse ntigucike, Barafinda yahishuye byinshi ku bana be n’inkomoko y’amazina yabise:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo