Sudani: Kera kabaye igisirikare n’abatavuga rumwe basinye gusangira ubutegetsi

Inama ya gisirikare iri ku butegetsi muri Sudani n’abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku masezerano yo gusangira ubutegetsi, nyuma y’ibiganiro byabaye mu ijoro ryose ryakeye bigamije kurangiza umwuka w’ubushyamirane mu gihugu.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Jenerali Mohamed Hamdan "Hemeti" Dagalo, wungirije mukuru w’inama ya gisirikare ya Sudani, avuga ko iki ari "igikorwa cyanditse amateka" muri iki gihugu.

Byitezwe ko, bijyanye n’aya masezerano, abasirikare bazashyikiriza ubutegetsi abasivile.

Igisirikare cyafashe ubutegetsi nyuma yaho, ku gitutu cy’abigaragambya, gihiritse ku butegetsi Omar al-Bashir mu kwezi kwa kane uyu mwaka - ubutegetsi yari amazeho imyaka 30.


Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi (ibumoso) n’uwungirije umukuru w’inama ya gisirikare (iburyo) bashyira umukono ku masezerano, imbere y’abahuza

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo