Sudani: Igisirikare n’abatavuga rumwe nacyo bashyize umukono ku bwumvikane

Inama ya gisirikare iri ku butegetsi muri Sudani n’urugaga rw’ingenzi rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyize umukono ku nyandiko ijyanye n’itegekonshinga izacira inzira ishingwa rya leta y’inzibacyuho.

Ahmed Rabie, ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, na Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo wungirije umukuru w’inama ya gisirikare, ni bo bashyize umukono kuri iyo nyandiko.

Biteganyijwe ko urwego rugizwe n’abasivile batandatu n’abajenerali batanu ari rwo ruzayobora igihe cy’inzibacyuho y’imyaka itatu.

Abahuza bo mu muryango w’ubumwe bw’Afurika ndetse na Ethiopia ni bo bahagarikiye igikorwa cyabaye ejo ku cyumweru cyo gushyira umukono ku nyandiko ijyanye n’itegekonshinga.

Kuva igisirikare cyahirika ku butegetsi - ku gitutu cy’abigaragambya - Perezida Omar al-Bashir mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Sudani yakomeje kurangwamo imidugararo.

Ibirori nyirizina byo gushyira umukono kuri iyo nyandiko biteganyijwe kuba ku itariki ya 17 y’uku kwezi kwa munani, nyuma yaho gato hakazatangazwa minisitiri w’intebe n’abandi bategetsi bakuru.


Jenerali Mohamed Hamdan Dagalo (iburyo) wungirije umukuru w’inama ya gisirikare na Ahmed Rabie ukuriye abigaragambya, basuhuzanya nyuma yo gushyira umukono ku nyandiko ijyanye n’itegekonshinga

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo