Sudani: Igisirikare cyananiwe gutatanya abigaragambya basaba ko ubutegetsi bwa Bashir burandurwa burundu

Abayoboye imyigaragambyo yahiritse Omar Al-Bashir, n’ubu igikomeje, batangaje ko uyu munsi ingabo z’akanama ka Gisirikare k’inzibacyuho zagerageje gutatanya abigaragambya bari imbere ya Minisiteri y’Ingabo ariko bikanga.

Abayoboye imyigaragambyo babwiye BBC ko batazayireka niba "ubutegetsi bwose" bwasizwe na Bwana Bashir butavuyeho.

Bavuga kandi ko badashaka ubutegetsi bwa Gisirikare, bifuza ahubwo ubwa gisiviri.

Uyu munsi abigarambya baburijemo igikorwa cy’ingabo cyo kubatatanya aho bakambitse imbere ya Minisiteri y’ingabo i Khartoum.

Bavuga ko bananije ingabo zashakaga kuvana mu nzira amabuye n’ibindi byuma bafungishije imihanda, ingabo ngo zasubiye inyuma zanga guhangana n’aba baturage.

Abigaragambya bararirimba "ubwigenge" n’"impinduramatwara" ari nako basaba ingabo kubarinda aho kubayobora nk’uko umwe mu bari Khartoum yabibwye BBC.

Ishyirahamwe riyoboye iyo myigaragambyo, Sudanese Professionals’ Association (SPA), ryasabye abayirimo gukomeza ubumwe bakarwanya ushaka kubatatanya.

Itangazo ry’iri shyirahamwe rigira riti "Twizeye ko buri wese ajya aho turi kwigaragambya kurengera impinduramatwara yacu n’ibyo imaze kugeraho".

PNG - 391.8 kb
Abigaragambya bavuga ko bifuza yuko ubutegetsi bwose bwa Bashir burandurwa ndetse bagasenya inzego zose zishinzwe ubutasi


Mu yandi makuru, mu mpera y’icyumweru abantu 13 biravugwa ko bishwe n’abitwaje intwaro bateye abigaragambya bakabarasa mu gace k’amajyepfo y’intara ya Darfur.

Amjad Farid umuvugizi wa SPA, yabwiye BBC ko badashaka akanama ka Gisirikare k’inzibacyuho kayoboye Sudani ubu.

Bavuga ko bifuza yuko ubutegetsi bwose bwa Bashir burandurwa ndetse bagasenya inzego zose zishinzwe ubutasi.

Umunyapolitiki wo mu batavuga rumwe na Leta muri Sudani yabwiye BBC ko we abona ubuyobozi bw’ingabo bwazagenda buvaho uko hashira iminsi.

Hagati aha abigarambya bakomeje kuguma mu mihanda kugeza ibyifuzo byabo bishyizwe mu bikorwa.

PNG - 544.5 kb
Igisirikare cyari cyaranze guhangana n’abari mu myigaragambyo ariko uyu munsi cyahisemo guhangana na bo biranga

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo