Sudani: Abigaragambya bakamejeje ngo bashaka ubutegetsi bwa Gisivile

Nyuma y’iminsi ibiri igisirikare cya Sudani gihiritse ku butegetsi Omar al-Bashir, abayoboye imyigaragambyo mu murwa mukuru Khartoum basabye abigaragambya kuguma mu mihanda.

Barasaba ko ubutegetsi bushyirwa mu maboko y’abasivile aka kanya, nyuma yaho igisirikare ku wa kane gihirikiye Bwana Bashir wari umaze imyaka hafi 30 ku butegetsi kikanamuta muri yombi.

Igisirikare gishaka kuguma ku butegetsi mu gihe cy’inzibacyuho y’imyaka ibiri, ikurikiwe n’amatora.

Ishyirahamwe ry’abakozi muri Sudani, ari na ryo riyoboye iyi myigaragambyo, ryatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook bugira buti: "Turasaba igisirikare gutuma aka kanya habaho ihererekanya ry’ubutegetsi bugahabwa Leta ya gisivile".

Ebba Kalondo, umuvugizi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yavuze ko ubu igihe kigeze ngo impande zose ziganire.

Mu gisa nko kongera kugira ikindi gishya igisirikare gihara, Jenerali Salah Gosh wari ukuriye urwego rw’ubutasi yeguye.

Kwegura kwe kwatangajwe hashize amasaha Liyetona Jenerali Awad Ibn Auf, Minisitiri w’Ingabo wayoboye itsinda ry’abasirikare bahiritse Bwana Bashir, na we ubwe yeguye.

Nta gisobanuro cyatanzwe ku mpamvu abo bombi beguye.

Ihirikwa ku butegetsi rya Bwana Bashir ryaje rikurikira imyigaragambyo imaze amezi, yatangiye mu kwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, abigaragambya binubira izamuka ry’ibiciro birimo n’iry’ibicuruzwa by’ibanze nkenerwa mu buzima, nk’igiciro cy’umugati n’icy’ibikomoka kuri Peteroli.


Kanda hano urebe video utasanga ahandi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo