Sudani: Abategekanye na Bashir bakomeje guhambirizwa riva

Nyuma yo kweguzwa kwa Omar Al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudan-Karthoum, ubuyobozi bushya bw’iki gihugu bwatangiye umugambi wo gushyira ibintu mu buryo ndetse hakanirindwa ko hari umuntu cyangwa urwego rwazakoma mu nkokora umuhati wo guhindura ibintu.

Muri uku kuvugurura ibitaragenze neza mu gihe cy’ubutegetsi bwa Bashir, bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bategekanye na we, batangiye kwirukanwa ku mirimo yabo nta mpaka.

Ni mu gihe mu mpera z’Icyumweru gishize, ba Ambasaderi 50 n’abandi bakozi 60 mu nzego nto muri za Ambasade zitandukanye barikanywe muri Sudani.

Aba bose bari baremerewe guhagararira ibihugu byabo ubwo Omar Al Bashir yayoboraga kiriya gihugu.

Mu bategetsi beretswe umuryango, harimo abaminisitiri 10, abajyanama babo batanu, abanyamabanga bakuru 12 n’abanyamabanga bungirije batandatu.

Hiyongera ho kandi n’abakozi 20 bakoraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’abo mu rwego rw’ iperereza … aba bose bakaba barahoze ku butegetsi bwa Omar Al Bashir.

Abandi bakomeye birukanywe harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba n’umujyanama wa Bashir witwa Mostafa Osman Ismail, uwahoze ayobora urwego rw’ubutasi Mutrif Siddiq ndetse n’uwahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu.

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo