South Africa: Intare zariye uwazororaga arapfa

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo ku wa Gatatu.

West Mathewson asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

BBC ivuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye arizo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende kuwa gatatu mu gitondo.

Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane ku kazina ka "Uncle West".

Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuga ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi.

Izi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe, biteganyijwe ko zirekurirwa mu ishyamba nyuma.

Bivugwa ko Bwana Mathewson yarokoye izi ntare ubwo "zahigwaga" akazororera ahantu hafunze muri ’lodge’ ye.

Mu myaka itatu ishize, bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo wariho agenda hafi y’aho zororerwa nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.


West Mathewson yari yoroye izi ntare kuva zikiri ibibwana

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo