Soudan: Nyuma y’imyigaragambyo ku izamuka ry’igiciro cy’umugati hongeye kuboneka agahenge

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Bwana Ahmed Assouman kuri uyu wa mbere avuga ko agahenge kagarutse mu murwa mukuru wa Soudan Khartoum.

Twabibutsa ko ari imyigaragambyo yatangijwe n’abaturage b’abanyasudani nyuma yuko igiciro cy’umugati kizamukiye ndetse n’igiciro cy’ibikomoka kuri Petrole muri Soudan.

Imyigaragambyo kandi yakuye abasaga magana inani mu byabo hatwikwa ibinyabiziga byinshi harimo cumi n’umunani bya Polisi ikorera muri Soudan.

Amnistie International yo itangaza ko umubare w’abaguye muri iyo myigaragambyo basaga mirongo itatu n’umunani n’abakomeretse benshi nkuko bigaragara mu Marlboro menshi atandukanye.

Twababwira ko abigaragambya batigaragambiriza gukuraho Oumar El Bashir ahubwo bavuga ko ibicuruzwa harimo ibyo kurya bigenda bizamuka umunsi ku munsi bakavuga ko ibyo batabishyigikiye.

Kuri uyu wa mbere rero hakaba hagaragaye agahenge nubwo bitararangira ariko ko mu mujyi wa Khartoum ubona hagarutse ituze abantu baratambuka nta kibazo.

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo