Somalia yaba igiye kwemererwa kuba umunyamuryango wa EAC

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bagiye guteranira i Arusha muri Tanzania mu Nama ya 20 isanzwe, izasuzumirwamo uko Somalia yakinjizwa muri EAC.

EAC ihuza ibihugu bitandatu birimo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

Inama izasuzumirwamo ubusabe bwo kwinjiza Somalia muri uyu muryango, iteganyijwe kubera Arusha International Conference Centre (AICC), ku wa 30 Ugushyingo 2018.

Yabanjirijwe n’Inama ya 38 ihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga muri EAC iteranye ku wa 25-28 Ugushyingo 2018.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubunyamabanga bwa EAC, rigaragaza ko abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama baziga ku ngingo zitandukanye zirimo gusuzuma iyemezwa ry’amasezerano ahuriweho; ingamba ku gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro (Non-Tariff Barriers-NTBs); raporo ku ishyirwa mu bikorwa ryo kubaka politiki ihuriweho mu koroshya ihererekanya ry’ubuyobozi.

Rikomeza rivuga ko hazanasuzumwa urugendo rwa Sudani y’Epfo iheruka kwinjira muri EAC ndetse no kwiga kuri Somalia ishaka kwiyunga kuri uyu muryango.

Abakuru b’ibihugu bazaganira ku kwagura inganda z’imyenda n’urw’imodoka mu gufasha EAC guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Mu Nama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Kampala muri Uganda ku wa 23 Gashyantare 2018, ba minisitiri basabwe kureba uko hakubakwa uruganda ruzafasha kugabanya umubare w’imodoka zakoze zigurwa hanze y’akarere.

Banahawe umukoro wo kongera imbaraga mu mikorere y’inganda z’imyenda mu kubaka urwego ruzahaza isoko ryo mu bihugu aho kurangamira imyambaro n’inkweto biva hanze ya EAC.

I Arusha kandi hazagenzurirwa raporo ku ishyirwaho ry’abanyamabanga bakuru babiri binyuze mu matora mu bihugu by’ibinyamuryango.

Itangazo rivuga ko iyi nama ishobora kuzashimangirirwamo imishinga y’amategeko yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) irimo uwo gucunga ibikoresho bikozwe muri pulasitiki, ushyiraho Urukiko rumwe, uw’Ifaranga rimwe ndetse n’ Akarere kamwe ka Gasutamo muri EAC.

Abakuru b’ibihugu bazanareba ku ishyirwa mu bikorwa ry’ukwihuza kwa Gasutamo n’Isoko rimwe mu Karere.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
jacke Kuya 26-11-2018

murabura kwiga kumubano.none mugiye kwinjiza somalia mwige kumubano mubi urihagati yurwanda na uganda hamwe nuburindi naho ibindi murimo ntakigenda ntanicyo bimaze