Skol Rwanda yasabye imbabazi ku mashusho ari ku macupa yayo avugwa ko yibasira abagore

Abantu banyuranye banditse ku mbuga nkoranyambaga banenga amashusho mashya yiswe urwenya agaragara ku macupa ya Skol mu Rwanda, bavuga ko yibasira abagore, ibi Skol Rwanda yabisabiye imbabazi.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize uruganda rwenga inzoga n’imitobe rwa Skol mu Rwanda rwagaragaje amashusho mashya ku macupa y’inzoga yabo rugamije gushimisha abayinywa.

Ishusho imwe igaragaza umugore yicaranye n’umugabo ku meza basangira, handitseho ugenekereje mu Kinyarwanda ngo "Ni ryari umugore yakugira umutunzi wa za Miliyoni?"

Igisubizo kigaragara mu nyandiko icuritse kivuga ngo "Ni igihe uri umutunzi wa za Miliyari".

Abantu banyuranye bahise bagaragaza kutishimira uru rwenya bashimangira ko rwibasiye igice kimwe cy’abantu.

Umwe yaranditse ati "Nk’abagore ntabwo bisekeje, biratubabaje kuko bishyira hasi ibikorwa by’umugore mu Rwanda. Ibi byibasiye igitsina. Mubivaneho kandi muduhe ibisobanuro".

Undi yanditse ati "Bibakoze isoni, sinumva ukuntu ubuyobozi bwa Skol Rwanda bwemeje ibi bintu ibyita urwenya bikajya mu bantu. Abagore bagomba kubahwa kandi uru si urwenya rusekeje ahubwo rwubahuka abagore".

Solina Nyirahabimana, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda yanditse kuri Twitter ati "Imvugo nk’iyi itesha agaciro abagore si iyo kwihanganirwa mu Rwanda. Nta n’aho ikwiye kwihanganirwa ku isi ahubwo ikwiye guhanwa n’amategeko".

Umwe mu bakunda iyi nzoga na we yagaragaje ko byamubabaje ati "Gushyira uru rwenya rwibasira igitsina runaka ku nzoga nkunga!! Nanjye rwose ndumva nsangariwe!"

Umunyabugeni akaba n’umuhanga mu gushushanya wakoze aya mashusho yanditse kuri Twitter ko asaba imbabazi umuntu wese wababajwe n’aya mashusho.

Yanditse ko asubije amaso inyuma abona atari akwiye kuba yaremeye gukora ibi, kKo ubutaha azaba maso kurushaho. Igikorwa yakoze bamwe bagaragaje ko bagishimye.

Muri Skol Rwanda babwiye itangazamakuru ko basubiza kuri ibi bivugwa mu itangazo rigenewe abanyamakuru basohora uyu munsi.

Kuri iki gicamunsi ku rubuga rwa Twitter rwa Skol Rwanda banditse ko ibi ari ibintu bikomeye basabira imbabazi abababajwe nabyo, kandi bahagaritse kongera gukora izi nzenya’ [ku macupa yabo].


Nyuma yo kunengwa, Skol Rwanda yasabye imbabazi ku mashusho ari ku macupa yayo bavuga ko yibasira abagore





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo