Close MORE NEWS Singapore Airlines yahinduye indege yayo iparitse ’Resitora’ UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 13-10-2020 saa 10:35' whatsapp Facebook Abakunda kujya kugura amafunguro bahise batanguranwa ayo mahirwe yo kujya kwica isari bicaye mu ndege ya Airbus A380 iparitse ku kibuga cy’indege kinini mu Mujyi. Nubwo igiciro cyari $496 (asaga 480,000Frw), amatike y’ibyiciro bibiri bya mbere byo kwakira abantu yahise agurwa arashira mu minota 30 gusa. Iyi kompanyi y’indege ubu yosohoye izindi gahunda ebyiri zo kwakira abantu bashaka kuza gufatira ifunguro rya saa sita mu ndege. Singapore Airlines ni imwe muri kompanyi z’indege nyinshi ziri gushaka ubundi buryo bwo gukora ’business’ mu kuziba icyuho cy’igihombo zagize. Ifite umugambi wo gukoresha indege Airbus A380 ebyiri, buri imwe mu gihe cy’amasaha atatu. Buri imwe izajya yakira kimwe cya Kabiri cy’abantu ishobora kwakira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kutegerana mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abaje gufata ifunguro bazajya bahitamo aho bicara (mu myanya isanzwe ni uguhera kuri $39) bakanareba filimi mu gihe bari gufata amafunguro, gusa indege ntizizava ku butaka. Iyi kompanyi kandi irimo no gutanga serivisi yo gushyira abantu amafunguro iwabo, bakayabaha ku meza n’ibikoresho nk’ibyo mu ndege. Mbere, iyi ndege yari yabanje gutekereza kugurisha "ingendo zidafite aho zigana", gusa nyuma iza kureka iki gitekerezo. Izindi kompanyi, nka Eva ya Taiwan na Qantas ya Australia zo zakomeje gutanga ingendo zo kwirebera ikirere gusa, indege ikagenda ikagaruka ku kibuga yahagurukiyeho. Singapore Airlines yashegeshwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Mu kwezi gushize, yatangaje ko izahagarika abakozi 4,300. Ni hafi 20% by’abakozi bayo bose nkuko BBC ibivuga. Kompanyi nyinshi z’indege zizeye ko zishobora gusubukura imirimo kuko ibihugu bimwe biri kugenda byoroshya amategeko abuza ingendo, ariko inkubiri ya Kabiri y’iki cyorezo yongeye guteza ikibazo. Ikigo mpuzamahanga cy’iby’indege za gisiviri, IATA, cyaburiye ko imirimo ibihumbi amagana mu by’indege yugarijwe no gutakara kubera iki cyorezo. IATA, ihagarariye kompanyi 290 z’indege, ivuga ko yiteze ko ingendo z’indege muri uyu mwaka zizagabanukaho 66% ugereranyje n’izo mu 2019. Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Singapore Airlines yahinduye indege yayo iparitse ’Resitora’ UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 13-10-2020 saa 10:35' whatsapp Facebook Abakunda kujya kugura amafunguro bahise batanguranwa ayo mahirwe yo kujya kwica isari bicaye mu ndege ya Airbus A380 iparitse ku kibuga cy’indege kinini mu Mujyi. Nubwo igiciro cyari $496 (asaga 480,000Frw), amatike y’ibyiciro bibiri bya mbere byo kwakira abantu yahise agurwa arashira mu minota 30 gusa. Iyi kompanyi y’indege ubu yosohoye izindi gahunda ebyiri zo kwakira abantu bashaka kuza gufatira ifunguro rya saa sita mu ndege. Singapore Airlines ni imwe muri kompanyi z’indege nyinshi ziri gushaka ubundi buryo bwo gukora ’business’ mu kuziba icyuho cy’igihombo zagize. Ifite umugambi wo gukoresha indege Airbus A380 ebyiri, buri imwe mu gihe cy’amasaha atatu. Buri imwe izajya yakira kimwe cya Kabiri cy’abantu ishobora kwakira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kutegerana mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Abaje gufata ifunguro bazajya bahitamo aho bicara (mu myanya isanzwe ni uguhera kuri $39) bakanareba filimi mu gihe bari gufata amafunguro, gusa indege ntizizava ku butaka. Iyi kompanyi kandi irimo no gutanga serivisi yo gushyira abantu amafunguro iwabo, bakayabaha ku meza n’ibikoresho nk’ibyo mu ndege. Mbere, iyi ndege yari yabanje gutekereza kugurisha "ingendo zidafite aho zigana", gusa nyuma iza kureka iki gitekerezo. Izindi kompanyi, nka Eva ya Taiwan na Qantas ya Australia zo zakomeje gutanga ingendo zo kwirebera ikirere gusa, indege ikagenda ikagaruka ku kibuga yahagurukiyeho. Singapore Airlines yashegeshwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Mu kwezi gushize, yatangaje ko izahagarika abakozi 4,300. Ni hafi 20% by’abakozi bayo bose nkuko BBC ibivuga. Kompanyi nyinshi z’indege zizeye ko zishobora gusubukura imirimo kuko ibihugu bimwe biri kugenda byoroshya amategeko abuza ingendo, ariko inkubiri ya Kabiri y’iki cyorezo yongeye guteza ikibazo. Ikigo mpuzamahanga cy’iby’indege za gisiviri, IATA, cyaburiye ko imirimo ibihumbi amagana mu by’indege yugarijwe no gutakara kubera iki cyorezo. IATA, ihagarariye kompanyi 290 z’indege, ivuga ko yiteze ko ingendo z’indege muri uyu mwaka zizagabanukaho 66% ugereranyje n’izo mu 2019. Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Abarihiwe amashuri na Leta bakanga kwishyura barasabirwa ibihano na BRD NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi