Sierra Leone: Urukiko rwateye utwatsi kwirukana abakobwa batwite ku ishuri

Urukiko rwanzuye ko icyemezo cya Leta ya Sierra Leone cyo guca ku ishuri abanyeshuri batwite kinyuranyije n’amategeko kandi ko kigomba kuvanwaho ako kanya.

Uwo mwanzuro w’urukiko rw’ibihugu bihuriye mu murwango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (ECOWAS) wakiriwe neza n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Amensty International yavuze ko uwo mwanzuro w’urukiko watanze ubutumwa bwumvikana neza ku bindi bihugu bibuza abanyeshuri batwite gusubira ku ishuri, birimo Tanzania na Equatorial Guinea.

Urukiko rw’umuryango ECOWAS rwavuze ko guca ku ishuri abakobwa batwite ari ivangura kandi ko binyuranyije n’amategeko y’Afurika ajyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Ariko urwo rukiko nta bubasha rufite na bucye bwo gutuma uwo mwanzuro ushyirwa mu ngiro.

Sierra Leone n’ibindi bihugu byirengagije imyanzuro yabanje, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Umaru Fofana uri mu murwa mukuru Freetown.

Mu myaka ine ishize ni bwo leta ya Sierra Leone yashyizeho ubwo buryo bwo guca ku ishuri abakobwa batwite.

Icyo gihe hari hariho ubwiyongere bukabije bw’abangavu (cyangwa imiyabaga mu Kirundi) batwara inda, nk’imwe mu ngaruka za Ebola yari muri ako karere.

Mu gihe imiryango yari yashegeshwe na Ebola, abakobwa benshi basigaye ari imfubyi kandi badafite kirengera.

Leta ya Sierra Leone yavuze ko kwiga mu buryo busanzwe byananiza cyane abo bakobwa batwite kandi bagatanga urugero rubi kuri bagenzi babo bigana bo badatwite.

Hahise hashyirwaho andi mashuri y’ubwunganizi agenewe abanyeshuri batwite, ariko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko atari ku rwego rumwe mu ireme n’ayo bigagaho mbere kandi ko bibagabanyiriza amahirwe yo kubona akazi.


Mu mwaka wa 2015 abakobwa batwite baciwe mu mashuri amenyerewe mu burezi bw’iki gihugu

Karasira Clarisse ati "Ubukene bwa karande si isezerano":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo