Sierra Leone: Abantu barenga 200 bagwiriwe  n’umusozi barapfa(AMAFOTO)

Abantu barenga 200 bishwe n’ibihomoka by’umusozi hafi y’umurwa mukuru Freetown mu gihugu cya Sierra Leone, niko umuryango w’abatabazi b’umusalaba utukura "Croix Rouge" bavuze.

Uruhande rumwe rw’umusozi ahitwa Regent nirwo rwomorotse kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2017 bitewe n’imvura nyinshi, ibihomoka byawo bigwa ku mazu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) dukesha iyi nkuru bivuga ko ko iyo mpanuka yabaye abantu basinziriye.

Visi Perezida w’Iki gihugu , Victor Bockarie Foh yavuze "ko abapfuye bashobora kuba bari mu magana".

Bwana Foh yabwiye Reuters ko iyo mpanuka iteye ubwoba ko nawe yamuciye intege.

Yavuze ko ahabereye iyi mpanuka hahise hafungwa kugira ngo abantu babashe kwimurwa n’abashobora gutabarwa batabarwe.

Umuvugizi wa Croix Rouge, Abu Bakarr Tarawallie, yari yavuze ko imirambo 179 ariyo yajyanywe mu buruhukiro bukuru bw’i Freetown.

Uretse abapfuye amazu menshi hamwe n’imitungo y’abatureg yangiritse kubera iyo mvura.Imibare y’abapfuye ikaba ishobora kwiyongera.

Gabriel Habineza/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo