Sheikh Nsabimana yasezeye muri RMC, arashinja Mufti ibirimo kumufatiraho imbunda

Sheikh Nsabimana Issa yandikiye Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, amumenyesha ko asezeye mu idini rya RMC (Rwanda Muslim Community) ni ukuvuga Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, agashinja Mufti w’u Rwanda kumufungisha no kumufatiraho imbunda akoresheje umurinzi we (Escort).

Mu ibaruwa yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yanditswe na Sheikh Nsabimana Issa, agira ati “Nshingiye ko ku wa 28 Nyakanga 2020 wamfungishije ukamfatiraho imbunda ukoresheje umurinzi wawe, unshinja gukora inama yo kukurwanya, nshingiye ko ubu mfunzwe ubugira Kabiri nzira idini, ndakumenyesha ko nsezeye mu idini ryawe ryitwa RMC kuko ari ishyirahamwe kandi kuribamo ari uburenganzira bwanjye.”

Sheikh Nsabimana yakomeje amenyesha Mfti w’u Rwanda mu ibaruwa yamwandikiye ko ngo yasanze muri RMC harimo igitugu kandi ngo mu myemerere nta gitugu kibamo.

Ati "Nasanze atari imyemerere (foi) irimo ari igitugu, kandi nta gitugu mu kwemera nta n’Ubusilamu burangwamo".

Uyu mu Sheikh asoza ibaruwa ye amenyesha Mfti w’u Rwanda ko atakibarizwa mu idini rye, ati "Bwana Mfti, ndangije nkumenyesha ko ntakibarizwa mu idini ryawe".

Mu Cyumweru gishize ba sheikh barimo uyobora ishami rishinzwe ibikorwa bya Qoran muri RMC, Nahayo Ramadhan; Imam w’Umusigiti wa Nyabugogo, Nikobizaba Ismail ; Dr Maniriho Muhamad, Sheikh Nsabimana Issa, Hategekimana Daudi n’undi witwa Nzeyimana Hashim bafashwe.

Bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ariko nyuma yo kuganirizwa nk’uko bigenda ku bandi baturage bose, baje kurekurwa basubira mu ngo zabo.

Mfuti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, aherutse kubwira itangazamakuru ko aba Sheikh batandatu bafunzwe basanzwe i Nyamirambo mu Biryogo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus kuko ngo bakoreshaga inama mu gihe iri dini ryemeje ko inama zose zigomba kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kugeza ubu yaba Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim ntacyo aravuga kuri uru runturuntu ruri mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, RMC gusa aherutse kubwira itangazamakuru ko nta murinzi agira nk’uko byavugwaga ko ariwe watunze imbunda umwe mu ba Sheikh.

Sheikh Nsabimana Issa wasezeye muri RMC na we ntacyo arabivugaho.


Ibaruwa ya Sheikh Nsabimana Issa asezera muri RMC ashinja Mufti w’u Rwanda kumufungisha no kumufatiraho imbunda


Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim, arashinjwa na Sheikh Nsabimana Issa kumufungisha no kumufatiraho imbunda

Mu gihe RSSB ivuga ko ufite Mituweli atarembera mu rugo, umuturage w’i Rwamagana witwa Niyonsenga Emmanuel ari kuhaborera nyuma yuko avunitse ifugwa Mituweli ntigire icyo imumarira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo