Shangazi Jane kurongorwa neza byatumye akira, yahundagajweho impano z’abo yigishije kurongorwa no kurongora

Mu gihe cyashize twabagejejeho inkuru ya NYIRAHABINEZA Gerturde Jane , bita Shangazi Jane yavugaga ko kumurongora neza byatumye agera ku bukire, yakiriye abantu batandukanye biganjemo abagore baturutse imihanda yose y’u Rwanda bamushimira uburyo yabashije kubigisha gukora imibonano hagati yabo bashakanye.

Muri iki gikorwa cyabereye mu ryahoze ari ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE), kuwa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, hari abaturutse mu ntara zose z’u Rwanda bamushimira uburyo yatumye ingo zabo zongera kwiyubaka nyamara ngo zari zigeze aharindimuka kubera ibibazo bitandukanye byarangwaga muri iyo miryango.

Hari muri gahunda yiswe amahugurwa ku muco nyarwanda, iwacu mu muryango, dusigasira ireme ry’umuryango. Ingingo zagarukwagaho ni ukwamagana gucana inyuma kw’abashakanye, impfu zituruka ku makimbirane, kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana no kurwanya ubujiji n’ubunebwe mu muryango.

Reba bamwe mu bamuzaniye amaturo

Umugore umwe utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko yamaze imyaka ibiri atishamana n’umugabo we mu gihe cyo kuzuza amabanga y’abashakanye.

Ati ” Umugabo wanjye yamaze iyo myaka adashyira neza igitsina cye mu cyanjye, ugasanga ntitubikoze neza bikatubihira; ku buryo wasangaga nta byishimo birangwa mu muryango wacu. Ariko aho amariye guhabwa amasomo n’uriya mubyeyi, ubu bikorwa neza kandi twese tukishima, ariko mbere wasangaga buri wese yimyoza.”
Abiganjemo abagore bamuhaye impano zitandukanye zizimo ibiribwa n’ibikoresho byiyongera ku nka 14 amaze guhabwa kubera kububakira ingo zabo ‘zigakomera’.

Imbere y’aba bakunzi be, Shangazi Jane yababwiye ko bagomba kurangwa n’urukundo kandi bakabwirana ko bakundana mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina, bagakora udukoryo nkenerwa muri icyo gihe. Yibutsa kandi ko kugera kuri ibyo bisaba ko buri wese ahaguruka agakorera urugo, kuko ari bimwe ku bigeza ku byifuzo nyabyo.

Ati “Kuganira ku buzima bw’imibanire y’abashakanye ni nko kubibutsa kuzuza neza inshingano zabo, kandi bitangwa mu kinyabupfura, kubiganiriza urubyiruko ni ukurutegura kuzashaka bakunze imibanire myiza mu rugo”

Kubivuga kandi ngo si ugutandukira, ahubwo ni ukuzuza inshingano za kibyeyi, avuga ko byari bikwiriye kuganirirwa mu muryango, ariko harimo imiryango itabishobora, niyo mpamvu uburyo bw’ibiganiro ari bwiza kuko bifasha ababyeyi cyangwa urubyiruko rutashoboye kubibona mu muryango.

Akomeza avuga ko kutuzuza amabanga y’abashakanye ari bimwe mu bisenya ingo, dore ko imibare iherutse gutangazwa na Minisiteri y’ubutabera ku miryango yasabye gatanya hari abo yateye ubwoba.

Shangazi ati “Ibyo biterwa no kutanyurwa, iyo umugabo atanyuzwe mu rugo, iyo hatabayeho kumvikana hariya ikambere, mu kuzuza amabanga y’urugo, usanga bibyara amakimbirane bigatuma umwe atibonamo undi, ikindi kibitera n’irari, hasigaye hariho ubusambanyi buteye ubwoba bufite intera iri hejuru, ni ukuvuga ngo uko iterambere ryiruka, abantu barashaka gukora cyane byihuse ariko bakirengagiza n’inshingano zabo”.

JPEG - 124.7 kb
Shangazi Jane yatuwe amaturo nabo yigishije kwihangira imirimo


Naho Uwamahoro Jeannette Dharia Umukozi w’akarere Ka Gasabo ushinzwe uburinganire wari uhagarariye Umuyobozi w’akarere muri aya Mahugurwa yavuze ko izi nyigisho ari ingirakamaro kandi zikaba zije zikenewe kuko ngo umuryango mwiza ari uwubakiye ku mibanire myiza hagati y’imiryango.

Yagize ati:” aya mahugurwa aje ari ngombwa kuko abanyarwanda twifuza ko bagira imibanire myiza kandi kubana neza bihera mu rugo hagati y’abashakanye, turashimira abateguye aya mahugurwa kandi twizeye ko azagirira akamaro abayitabiriye”.

TWAGIRIMANA Leonce ni umugabo wubatse ufite n’abana akaba umwe mu bitabiriye aya mahugurwa ndetse anatanga amahugurwa kubashaka kwihangira imirimo, akaba avuga ko impanuro yahawe na SHANGAZI Jane zizamufasha cyane kuko iyo urebye aho iterambere rigeze yaba mu ngo no mu rubyiruko hatabayeho inyigisho zirebana no gusobanurira abantu ibijyanye no kubaka ingo abantu bazashiduka bose bari gusaba gatanya.

Yagize ati:”izi nyigisho zigiye kudufasha kuko wasangaga duhora dufitanye ubwumvikane buke n’abo mu muryango ariko ubu tugiye kunga ubumwe n’umunezero mu muryango tubikesha inama za SHANGAZI Jane”. Abitabiriye amahugurwa byafashije kubungabunga ingo zabo, bamwe muri bo bamugeneye impano zinyuranye, harimo n’uwamugabiye inka, akaba amaze kugabirwa inka 14.

Uretse abamureba mu rugo akabaganiriza ku myitwarire ikwiye abashakanye n’ababiteganya, Shangazi Jane yumvikana mu binyamakuru bitandukanye atanga inama zigamije kubaka umuryango nyarwanda akaba avuga ko amaze gufasha abagera kuri 400.

JPEG - 94.3 kb
Eric yazaniye inkoko n’igitoki Shangazi anamuhimbira indirimbo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mimi Kuya 23-12-2018

Nibyiza pe Imana imuhe umugisha uwo mubyeyi