Close MORE NEWS Sgt Nsabimana wiciwe muri Centrafrique umurambo we wagejejwe mu Rwanda UMUBAVU.com Umubavu Kuya 21-01-2021 saa 17:54' whatsapp Facebook Umurambo w’Umusirikare w’u Rwanda witwa Sergeant Nsabimana Jean D’Amour waguye muri Centrafrique mu gitero cyo ku wa 13 Mutarama 2021 wagejejwe mu Rwanda, wakirwa mu cyubahiro n’abayobozi b’Igisirikare cy’u Rwanda hamwe n’umuryango wa nyakwigendera. Sgt Nsabimana yiciwe mu gitero cyagabwe n’imitwe yitwaje itwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui. Ni igitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe irimo Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu. Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021 nyuma y’uko ku wa Gatatu usezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ku cyicaro cya Minusca mu Mujyi wa Bangui. Wakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’umuryango wa nyakwigendera hamwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda. Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, ryihanganishije umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’inshuti ze. Rikomeza rivuga ko Sgt Nsabimana azashyingurwa mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe. Igitero cyaguyemo uyu musirikare cyagabwe ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui ubwo humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao. Abarwanyi 37 b’imitwe yitwaje intwaro ni bo bishwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izindi ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu mirwano yabaye muri icyo gitero, abandi batanu bafatwa mpiri, aho bamwe muri bo banerekanywe kuri Televiziyo y’Igihugu muri Centrafrique, TVC. KARASIRA ARI MU MAZI ABIRI NYUMA YO KUVUGA INDIRIMBO AGIYE GUSOHORA UMVA IYO YASOHOYE ABUND ABUNDA Source:Igihe Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Sgt Nsabimana wiciwe muri Centrafrique umurambo we wagejejwe mu Rwanda UMUBAVU.com Umubavu Kuya 21-01-2021 saa 17:54' whatsapp Facebook Umurambo w’Umusirikare w’u Rwanda witwa Sergeant Nsabimana Jean D’Amour waguye muri Centrafrique mu gitero cyo ku wa 13 Mutarama 2021 wagejejwe mu Rwanda, wakirwa mu cyubahiro n’abayobozi b’Igisirikare cy’u Rwanda hamwe n’umuryango wa nyakwigendera. Sgt Nsabimana yiciwe mu gitero cyagabwe n’imitwe yitwaje itwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui. Ni igitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe irimo Anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu. Umurambo wa nyakwigendera wagejejwe i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021 nyuma y’uko ku wa Gatatu usezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ku cyicaro cya Minusca mu Mujyi wa Bangui. Wakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’umuryango wa nyakwigendera hamwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda. Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda, ryihanganishije umuryango wa Nyakwigendera ndetse n’inshuti ze. Rikomeza rivuga ko Sgt Nsabimana azashyingurwa mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe. Igitero cyaguyemo uyu musirikare cyagabwe ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui ubwo humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu yarimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao. Abarwanyi 37 b’imitwe yitwaje intwaro ni bo bishwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’izindi ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu mirwano yabaye muri icyo gitero, abandi batanu bafatwa mpiri, aho bamwe muri bo banerekanywe kuri Televiziyo y’Igihugu muri Centrafrique, TVC. KARASIRA ARI MU MAZI ABIRI NYUMA YO KUVUGA INDIRIMBO AGIYE GUSOHORA UMVA IYO YASOHOYE ABUND ABUNDA Source:Igihe Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi