Sénégal irashaka kuvana ’nitrate d’ammonium’ ku cyambu cy’i Dakar

Abategetsi ba Sénégal bavuga ko basabye ko toni 2,700 za ’nitrate d’ammonium’, ikinyabutabire cyateje iturika rikomeye i Beirut muri Liban zikurwa mu murwa mukuru Dakar.

Iyo ’nitrate d’ammonium’ iri ku cyambu cy’i Dakar, yegereye ahatuwe n’abantu. Ijya kungana n’iyaturikiye i Beirut.

Abategetsi bavuga ko icyo kinyabutabire kiri mu muzigo wa toni 3050 werekeza muri Mali.

Abakuriye icyambu bavuga ko toni 350 zo muri uwo muzigo zamaze koherezwa muri Mali.

Leta ya Sénégal ivuga ko nyir’uwo muzigo yasabye ko icyo kinyabutabire kibikwa mu nzu ibikwamo imizigo iri mu mujyi wa Diamniadio, uri ku ntera hafi ya 30km uvuye i Dakar.

Ariko minisiteri y’ibidukikije ya Sénégal ntabwo iremera ubwo busabe. Ivuga ko aho hantu hataruzuza ibyangombwa byose bisabwa, birimo no kuhakorera ubushakashatsi ku bidukikije n’ingaruka ku bantu.

Ibiro Ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Baba Dramé, umwe mu bategetsi bo muri minisiteri y’ibidukikije, agira ati "Twasabye nyirayo [nyir’iyo nitrate d’ammonium] gukora kuburyo icyo kinyabutabire gitwarwa kikavanwa muri Sénégal".

Nyir’iyo ’nitrate d’ammonium’ ntiyatangajwe, ndetse ntibizwi icyo ashaka kuyikoresha muri Mali.

Abakuriye icyambu cya Dakar ntabwo bavuze itariki uwo muzigo wagereye kuri icyo cyambu.

Kujyana uwo muzigo muri Mali biragoranye muri iki gihe kubera urujijo muri politike y’iki gihugu nyuma yuko ku wa kabiri abasirikare bigaruriye ubutegetsi, bahiritse Perezida Ibrahim Boubacar Keïta.

Iturika rya ’nitrate d’ammonium’ i Beirut ku itariki ya 4 y’uku kwezi kwa munani, ryishe abantu barenga 200, risenya n’inyubako muri uwo mujyi.


Icyambu cya Dakar cyegereye ahatuwe n’abantu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo