Senderi yahishuriwe amakuru mashya yuko nyina yishwe muri Jenoside n’uburyo yambuwe imyenda byongera kumushengura

Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, abasaga Miliyoni bambuwe ubuzima. Ni Jenoside yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’inzego zose za Leta hifashishijwe cyane Interahamwe n’ingabo za Leta.

Igiteye agahinda ni uko kugeza ubu hari imiryango usanga itarabasha kumenya aho ababo biciwe cyangwa bajugunywe ngo wenda banashyingurwe mu cyubahiro kibakwiye gusa uko iminsi igenda ishira hari abagenda bamenya amakuru yisumbuyeho yuko ababo bishwe.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, umuhanzi Senderi Hit (Eric Senderi) yahawe amakuru mashya amusobanurira urupfu rubi nyina yishwe n’uburyo abagore b’interahamwe bamwambuye ibyo yari yambaye amaze gushiramo umwuka, amakuru yongeye kumukora mu nkovu.

Senderi Hit yari asanzwe azi ko nyina Mukaderevu Esperance yicanwe n’abandi Batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyarubuye mu 1994. Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, Senderi ngo yahise ajya ku Kiliziya kureba umubiri w’umubyeyi we ariko arawubura.

Yigiriye inama yo gutwara itafari rya Kiliziya nk’urwibutso rw’ibyahabereye. Iri tafari yarijyanye mu rugo ndetse ararigumana, kugeza ubu we n’umuryango we yari akiri mu rujijo rwo kumenya amakuru ku rupfu rw’umubyeyi wabo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Mata 2019, ku Rwibutso rwa Nyarubuye bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bashyingura mu cyubahiro abandi bantu 12 biciwe muri Komini Rukira.

Uwitwa Umungabiye Assouma yatanze ubuhamya bwateye benshi ikiniga, yavuze urupfu rubi interahamwe zishe abari bahungiye kuri Kiliziya ya Nyarubuye barimo umubyeyi wa Senderi.

Yavuze ko yamubonye bamutemye avirirana cyane kandi ataka mu buryo bukomeye. Umubyeyi wa Senderi ngo yari afite bucura bwe mu gituza gusa we yahise apfa undi bamunogonora ku munsi wa kane.

Senderi yanditse kuri Instagram ubutumwa burebure bwuzuyemo agahinda, yagize ati “Mama uyu munsi nibwo menye neza amakuru y’uko bakwishe. Nari nzi neza ko wiciwe muri Kiliziya ya Nyarubuye. Ndagushimira Ngabire kuba waduhaye ubuhamya bitumye menya ukuri neza nyuma y’imyaka 25.”

Yongeraho ati “Mama nogeye kugira agahinda, nari nzi ko bakwishe ugahita ufpa, ariko natunguwe ni uko wamaze iminsi ine utabaza bagutemye uteguka. Namenye neza ko wishwe n’igitero cya nyuma cyazanye urusenda na acide mu mirambo myinshi mwari kumwe. Namenye neza ko wishwe bwa nyuma saa yine za mugitondo. Namenye neza ko bucura yari akuryamye mu gituza ariko we yahise afpa ako kanya. Namye neza uko bakwishe wambaye. Namenye ko n’imyenda wari wambaye bucyeye abagore b’interahamwe baje kuyigucuza barayitwara.”

Senderi yavuze ko aremerewe cyane n’amakuru mashya mashya yahawe ku rupfu rwa nyina ndetse ngo yasubiye inyuma mu mutima.

Jenoside yabaye Senderi Hit yagiye muri Tanzania mu mugambi yari yatangiye wo kujya hanze y’igihugu gufatanya n’Inkotanyi kurwana urugamba rwo kubohora igihugu.

Yambutse umupaka ajya Tanzania mu minsi mike mbere y’uko Jenoside iba mu 1994, agarutse mu Rwanda yahawe amakuru ko umuryango we watsembwe n’interahamwe ku Kiliziya cya Nyarubuye aho wari wahungiye, aha haguye abandi batutsi babarirwa mu bihumbi.

Senderi wari mu gisirikare yakomeje gushakisha amakuru ku muryango we ndetse asubira iwabo mu yahoze ari Komine Rusumo aza kumenya ko hari bake barokotse ari nabwo batangiye gushakisha uburyo bihuza.

Yarokokanye na bashiki be babiri, umwe aba mu Burayi undi yasigaye mu Rwanda ndetse mu kwezi gushize yarashyingiwe.

PNG - 397.9 kb
Senderi yakozwe mu nkovu nyuma yuko ahishuriwe amakuru mashya yuko nyina yishwe n’uburyo interahamwe zamwambuye imyenda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Umutesi Kuya 16-04-2019

Ihangane muvandi Imana igukomeze

Umutesi Kuya 16-04-2019

Ihangane muvandi Imana igukomeze

Umutesi Kuya 16-04-2019

Ihangane muvandi Imana igukomeze