Sena iratangira vuba urubanza rwo kweguza Perezida Trump

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje ingingo zikubiyemo ibirego byatumye yeguza Perezida Donald Trump izishyikiriza Sena ngo na yo ice urubanza. Uru rubanza ruratangira mu cyumweru gitaha.

Uyu mwanzuro watowe ku bwiganze bw’amajwi 228 ku 193.

Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Nancy Perosi yasinye kuri izi ngingo ari kumwe n’ikipe y’Abadepite b’Abademokarate bazashinja Trump muri urwo rubanza.

Umutwe w’Abadepite ugenzurwa n’uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rw’Abademokarate mu kwezi gushize watoye wemeza ko Perezida yeguzwa.

Sena yiganjemo abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani rya Bwana Trump izafata umwanzuro niba izahamya ibyaha Bwana Trump maze akavanwa ku butegetsi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nancy Pelosi yavuze ko bashyikirije Sena ingingo zose zigaragaza ibirego ko Bwana Trump yakoresheje ubutegetsi bwe nabi akanatambamira Inteko.

Umuyobozi wa Sena ya Amerika, umurepubulikani, Mitch McConnell yatangaje ko izo ngingo bashyikirijwe zimurikwa uyu munsi ku wa Kane nimugoroba.

Bwana Mc Connell yavuze ko urubanza ruzatangira ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 21 Mutarama 2020.

Uru rubanza ruzaba ari urwa Gatatu gusa kuri Perezida wa Amerika mu mateka.

Ese Perezida Trump azavanwa muri White House?

Sena ya Amerika ubu igizwe n’abasenateri 53 b’abarepubulikani na 45 b’abademokarate, naho babiri ni abasenateri bigenga.

Muri Sena, kugira ngo Perezida wa Amerika yeguzwe bisaba ko 2/3 by’abayigize bamuhamya ibyo aregwa, batageze uwo mubare Perezida aguma mu biro bye.

Abo bo mu ishyaka rya Trump bose bashyigikiye ko ari umwere.

Igisigaye ahanini ni ukureba ingaruka z’uru rubanza mu kwiyamamaza kwe n’amatora ateganyijwe mu kwa 11.


Nancy Pelosi yatangije anashyigikira umugambi wo kweguza Bwana Trump (uhindukiye amureba)


Bidatinze urubanza rwo kweguza Trump muri Sena ya Amerika ruratangira

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo