Sarkozy wategetse u Bufaransa yasabiwe gufungwa imyaka ine

Nicolas Sarkozy wategetse igihugu cy’u Bufaransa Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka ine irimo ibiri yamara afunze muri gereza n’indi ibiri isubitse.

Umushinjacyaha mu rubanza Nicolas Sarkozy aregwamo ibyaha bya ruswa, yasabye urukiko ko uyu mugabo wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012 yahabwa igifungo cy’imyaka ine.

Sarkozy ashinjwa ko yagerageje guha ruswa abashinzwe inzego z’ubutabera kugira ngo baburizemo iperereza ryakorwaga ku mutungo w’ishyaka rye.

Kubera iki cyaha cya ruswa umushinjacyaha yasabye ko uyu mugabo yahabwa igifungo cy’imyaka ine, muri yo ibiri akaba ariyo yamara muri gereza. Iki gihano kandi cyasabiwe uwahoze ari umunyamategeko we Thierry Herzog n’umucamanza Gilbert Azibert kubera ubufatanye bagize muri iki cyaha.

Ubwo yitabaga urukiko ku wa Mbere Sarkozy yabwiye inteko iburanisha ko atigeze akora icyaha cya ruswa yemeza ko azakomeza guhatana kugeza agaragaje ukuri.


Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yasabiwe gufungwa imyaka ine

KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo