’Sankara’ yikomye Ubushinjacyaha bwavuze ko yatangiye kwigomeka yiga muri Kaminuza

Nsabimana Callixte ‘Major Sankara’ wari Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN, yikomye Ubushinjacyaha bwavuze ko yabaye ikigomeke kera yiga Kaminuza y’u Rwanda i Huye, avuga ko atari kuba ikigomeke hanyuma ngo atorerwe kuyobora abanyeshuri.

Urubanza rwe rwari rwakomeje kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga, 2020 ubwo yitabaga Urukiko, avuga ko mu mwaka wa 2007 yagiriwe icyizere atorerwa kuyobora abanyeshuri bigaga Amategeko muri Kaminuza, ahabwa manda y’umwaka umwe.

Callixte Nsabimana avuga ko ubwo manda ye yari igiye kurangira, hari bamwe mu bo bari bafatanyije kuyobora bashatse ko abagize komite iyobora Abanyeshuri igumaho kandi bitemewe.

Kuri we, byari kuba byiza iyo binyura mu matora. Kubera ko atashaka ko bimera uko abo bagenzi be babyifuza, ngo baramurwanyije, ndetse bamukorera raporo mbi y’ibinyoma bayigeza kuri Prof. Silas Lwakabamba wayoboraga Kaminuza.

Muri ibyo binyoma, yavuze ko harimo ko yagambaniraga ubutegetsi buriho. Sankara avuga ko Prof. Lwakabamba na we yaguye mu mutego wo kwemera ibinyoma nkuko UMUSEKE dukesha iyi nkuru babivuga.

Akomeza avuga ko icyo gihe uwari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga yasabye umushinjacyaha mu Karere ka Huye kubikurikirana asanga Sankara na bagenzi be barengana.

Ibi byatumye basubizwa mu ishuri ariko Ubuyobozi bwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bumusaba kujya kurangiriza muri Kaminuza yigenga ya Kigali kuko ngo ‘asubiye mu ishuri yari yirukanywemo byagaragara nabi’.

Yemeza ko iyo akomeza kwigira muri Kaminuza y’u Rwanda aba yararangije amasomo ye muri 2010 aho kuba muri 2013.

Callixte Nsabimana yemera ibyaha byose aregwa kandi akabisabira imbabazi.

Ku cyaha cyo kwangisha u Rwanda amahanga, Sankara yagize ati “Iki cyaha nagikoze imyaka itandatu ku maradio kuri cyo NDI RUHARWA.”

Asaba imbabazi akinucuza ibyaha yakoze. Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa ku wa 10 Nzeri, 2020, Sankara akomeza kwiregura.


Sankara yikomye Ubushinjacyaha bwavuze ko yari yarigize ikigomeke kuva akiri muri Kaminuza

’Sankara’ yavuze ko FLN yafashijwe na Perezida wa Zambia, abajura bibye kwa Depite Frank Habineza bakomeretsa umukozi we umwe arafatwa, abakekwaho kwica umwana bafashwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo