Samuel Eto’o Fils yavuze imyato Perezida Kagame

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, rutahizamu w’ibihe byose mu gihugu cya Cameroon, Samuel Eto’o Fils yashimagije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame avuga ku butwari bwe, kwitanga ndetse n’inyota afite yo kubona umugabane wa Afrika utera intambwe ishimishije mu iterambere.

Ku ifoto igaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Samuel Eto’o, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu ikositime y’umukara, ishati y’umweru, Karavati y’umukara n’inkweto z’umukara, yakoranye mu kiganza cy’iburyo na Samuel Eto’o na we wambaye ikositime y’umukara, ishati y’umweru n’inkweto z’umukara, bose bari kumwenyura.

Munsi y’iyo foto handitse amagambo ari mu rurimi rw’Igifaransa avuga imyato, ubutwali anashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku ruhare akomeje kugaragaza mu kwitangira umugabane wa Afurika.


Samuel Eto’o yashimagije bikomeye Perezida Kagame ku bwitange bwe ngo Afurika itere imbere

Perezida Kagame yari muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi, bisa naho Eto’o ari ho yahuriye na Perezida Kagame kuko ari ho asigaye aba ndetse akaba ari na Ambasaderi w’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022

Samuel Eto’0 ni umwe mu bakinnyi beza baranze ikinyejana cya 21. Yamenyekanye akinira amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi nka FC Barcelone, Real Madrid, Chelsea, Everton, Inter Millan ndetse n’ayandi menshi atandukanye.

Mu ikipe y’igihugu ya Cameroon ntibazibagirwa Eto’o Fils kuko yabahesheje ibikombe bibiri bya Afrika mu mwaka wa 2000 na 2002. Yanabahesheje kandi umudali wa zahabu mu mikino Olympic mu mwaka wa 2000.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo