Saint Joseph Karuganda yiyemeje gutanga uburezi bufite ireme

Buri mwaka tariki ya 19 Werurwe, Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Yozefu rya Karuganda ryizihiza Yozefu Mutagatifu ryisunze. Ni ishuri riherereye muri Gakenke mu birometero bitandatu uvuye ku muhanda wa Kigali-Musanze, ryihaye intego yo gukomeza kwesa imihigo mu gutanga uburezi bufite ireme bubereye abana b’u Rwanda.

Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri, Musenyeri Bizimungu Gabin Ushinzwe Amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri wari n’Intumwa y’Umwepiskopi muri ibi birori yabifurije kwiga neza bagatsinda.

Ati:"Bana bacu, Banyeshuri, turabifuriza ko mwiga neza,mugatsinda. Leta ikora ibishoboka byose kugira ngo mwige neza. Diyosezi ya Ruhengeri ikora ibishoboka byose kugira ngo mwige neza. Ubuyobozi bwanyu bukora iyo bwabaga kugira ngo mwige neza kandi mutsinde, atari ukwiga mwuzuza mu mutwe gusa ahubwo n’umutima wanyu ugwa neza. Kwiga ukamenya amasiyansi, ukamenya n’ibindi biri mu bitabo ariko wagera hanze ntugire imyitwarire myiza haba hari icyabuze mu burere bwawe. Turabifuriza rero ko mwakemera kurerwa, mukarerwa mu mpande zose, mukarerwa mu bwenge, mu bumenyi, mu kinyabupfura, mu mibanire myiza, mugakomeza kubaka izina ry’iri shuri ryiza rya Karuganda murebeye kuri Mutagatifu Yozefu mwisunze".

Umuyobozi w’iri shuri, Habyarimana Jean Damascene yatangaje ko uyu munsi ufite agaciro gakomeye muri iri shuri, agira ati: "Ni umunsi mwiza, ni umunsi utagira uko usa, twisunze Mutagatifu Yozefu, umugabo w’intangarugero wa Bikira Mariya, waranzwe n’ubunyangamugayo, gukunda umurimo, kumvira, n’izindi ndangagaciro nyinshi cyane. Ni umunsi ufite agaciro gakomeye mu ishuri ryacu".

Abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta umwaka ushize batsinze % bararata ibyiza by’iri shuri. Habineza Theogene agira ati: "Nanjye narangirije amashuri yisumbuye hano umwaka ushize mu ishami ry’ Imibare-Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG). Mpamaze imyaka 3, ikijyanye n’imyigire kimeze neza, dore ko natsinze neza, nagize amanota 73 kuri 73 ni ukuvuga ko imyigire n’imyigishirize bya hano bimeze neza cyane".

Byukusenge Marie Goretti nawe waharangirije mu mwaka ushize, yagize ati: "Muri iri shuri nahaboneye ibyiza byinshi kuko batanga uburere buhamye, bigisha neza,iyo urebye mu mwaka ushize abanyeshuri bujuje mu masomo yakozwe mu bizamini bya Leta ubona ko Karuganda imaze gufata intambwe ndende kandi ishimishije". Abo banyeshuri barashimira ubuyobozi bw’iri shuri ryabahaye uburezi bufite ireme. Bahamya ko ubumenyi bakuye muri iri shuri buzabubaka bukabageza ku cyerekezo cy’iterambere bifuza.

Nshimiyimana Vedaste uturanye n’iri shuri ararishimira ku mpano y’inka ryamugeneye avuga iyo nka izamuteza imbere. Yagize ati: "Ndashimira cyane ubuyobozi bw’iri shuri bwampaye inka. Njye n’umudamu wanjye n’abana babiri tuzita kuri iyi nka neza uko bikwiye, tuzayibyaza umusaruro maze urugo rwacu ruzatere imbere".

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Faustin Manirafasha Ushinzwe amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro mu Karere ka Gakenke yashimye ubwitange bw’abarimu, abizeza ubuvugizi ku byifuzo byagaragajwe birimo kongera ibyumba by’amashuri, kubaka amacumbi y’abarimu, kugura imodoka n’ibindi. Yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu iha Igihugu binyuze mu gutanga uburezi bufite ireme n’ibindi bikorwa byubaka u Rwanda.

Iri shuri ryashyikirije Musenyeri Gabin impano y’inka igenewe umwepiskopi mu rwego rwo kumushyigikira mu ikenurabushyo ryegereye abakristu.

Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Yozefu Mutagatifu ryashinzwe ku itariki ya 24/09/2003. Ubu rifite abarezi 26; rirererwamo abanyeshuri 435 barimo abakobwa 246 n’abahungu 189. Bari mu cyiciro rusange n’abiga mu mashami atatu ariyo: Amateka-Ubukungu -Ubumenyi bw’Isi (HEG): Imibare- Ikoranabuhanga -Ubukungu (MCE). Imibare- Ubukungu- ubumenyi bw’Isi (MEG).

Ibirori byaranzwe no kumurika isabune abanyeshuri bakoze, gutanga ibihembo ku banyeshuri n’abarezi bahize abandi, hahembwe kandi abanyeshuri batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashiri yisumbuye umwaka ushize batsinze %, abanyeshuri baremeye bagenzi babo batishoboye biga ku bindi bigo, abanyeshuri 20 muri iri shuri bahawe isakramentu ry’ugukomezwa, Hatanzwe impano zinyuranye n’ibindi.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo