Close MORE NEWS Safi Madiba araca amarenga yo kureka umuziki akanjya muri politike UMUBAVU.com Umubavu Kuya 1-08-2018 saa 09:54' whatsapp Facebook Safi Madiba ntazwi muri politike ndetse nta rwego na rumwe yigeze akorera. Azwi gusa mu muziki, awumazemo imyaka icyenda, yabaye igihe kinini muri Urban Boyz, mbere y’aho yabanje kuririmba muri korali zitandukanye mu Itorero ry’Abadiventisiti. Mu ntego yihaye nk’umunyamuziki w’umwuga, arashaka inzira zizamugeza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba intumwa ya rubanda. Abenshi bari biteze ko yagombaga kuziyamamaza uyu mwaka gusa ntiyigeze atanga candidature. Yabwiye IGIHE ko yihaye indi myaka itanu kugira ngo abanze ashyire umuziki we ku rwego yifuza nk’umuhanzi ku giti cye hanyuma azabone kwinjira mu bikorwa bya politike. Safi ati “Ntabwo nahise ntangaza igihe nzajya kwiyamamariza, ibi ntibivuze ko igitekerezo nakiretse. Iyo ugiye kuba umudepite uba ugiye kwinjira muri politike, kuri iyi manda ntabwo umuziki wanjye wari wageze ku rwego nifuza, nibwo nari ngitangira kuririmba njyenyine urumva ko hari ibindi ngomba kubanza gukora nkazajya kwiyamamaza nta kindi kingose. Ariko icyo navuga cyo ni uko ngomba kuziyamamaza, uko byagenda kose.” Safi Madiba wize iby’icungamutungo muri Kaminuza, yavuze ko afite ubushobozi n’ubumenyi buhagije muri politike ku buryo yumva aramutse ahawe umwanya akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nta kabuza yazagirira rubanda akamaro. Abantu bamenye ko ndyamanye diplômes… Ati “Icya mbere babanze babaze ngo kuba umudepite bisaba iki, ndaririmba ariko abantu nibamenye ko iwanjye ndyamanye za diplômes kandi ndayakoresha no mu byo nkora. Amashuri ntabwo bivuga kujya kwicara mu biro ahubwo adufungura mu mutwe dugashaka icyo twabasha kwikorera.” Iteka ubwo Safi yavugiraga atya mu itangazamakuru, hari benshi bagiye bamutwama abandi bakamukwena bavuga ko ibyo atangaza agamije kwiyubakira izina gusa. Uyu muhanzi yahamije ko abivuga abihagazeho ndetse ko amaherezo agomba kuzabikora. Ati “Abantu nibabanze bamenye ngo ‘kuba depite bisaba iki’ hanyuma bongere bibaze ngo ‘ese uwo Safi arabyujuje’, icya kabiri bategereze ko ibyo bintu bizabe. Igihe kigomba kugera ibyo bintu bikaba, habayemo akantu ko kuvuga ngo mbanze nkore umuziki ku giti cyanjye bizanamfasha kugera ku nzozi zanjye n’ibyo byose ndi gutekereza, kuba ndi njyenyine ntabwo bizangora kuko iyo mbitekereza mbere wenda nkiri mu itsinda byashoboraga kubangamira bagenzi banjye.” Yongeraho ati “Kuki ntavuze ko nshaka kuzaba Perezida? Ni uko nzi neza ko bigoye ntabishobora. Njye ntabwo ndi umuntu uvuga ibintu mpubutse, mba nabitekerejeho neza.” Igihe cyo kwiyamamaza nikigera, Safi Madiba ngo yifuza kuzahatana mu bakandida bigenga kuko nta mutwe wa politike abarizwamo kugeza ubu. Ati “Ubu nta shyaka mbarizwamo ariko namaze kureba abo tuzakorana, ibintu byose biri ku murongo […] Icyo gihe nikigera bazamenya byose uko bimeze.” Umugore yashakaga ko niyamamaza uyu mwaka Umugore wa Safi Madiba we yifuzaga ko umugabo we yakwiyamamaza muri iyi manda igiye gutorerwa muri Nzeri 2018 gusa yamusabye ko yamwemerera akazabikora mu myaka itanu. Ati “Umugore we yashakaga ko niyamamaza uyu mwaka ariko sinahita mbyemera kuko mfite akandi kazi ngomba kubanza gutunganya…” Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Safi Madiba araca amarenga yo kureka umuziki akanjya muri politike UMUBAVU.com Umubavu Kuya 1-08-2018 saa 09:54' whatsapp Facebook Safi Madiba ntazwi muri politike ndetse nta rwego na rumwe yigeze akorera. Azwi gusa mu muziki, awumazemo imyaka icyenda, yabaye igihe kinini muri Urban Boyz, mbere y’aho yabanje kuririmba muri korali zitandukanye mu Itorero ry’Abadiventisiti. Mu ntego yihaye nk’umunyamuziki w’umwuga, arashaka inzira zizamugeza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba intumwa ya rubanda. Abenshi bari biteze ko yagombaga kuziyamamaza uyu mwaka gusa ntiyigeze atanga candidature. Yabwiye IGIHE ko yihaye indi myaka itanu kugira ngo abanze ashyire umuziki we ku rwego yifuza nk’umuhanzi ku giti cye hanyuma azabone kwinjira mu bikorwa bya politike. Safi ati “Ntabwo nahise ntangaza igihe nzajya kwiyamamariza, ibi ntibivuze ko igitekerezo nakiretse. Iyo ugiye kuba umudepite uba ugiye kwinjira muri politike, kuri iyi manda ntabwo umuziki wanjye wari wageze ku rwego nifuza, nibwo nari ngitangira kuririmba njyenyine urumva ko hari ibindi ngomba kubanza gukora nkazajya kwiyamamaza nta kindi kingose. Ariko icyo navuga cyo ni uko ngomba kuziyamamaza, uko byagenda kose.” Safi Madiba wize iby’icungamutungo muri Kaminuza, yavuze ko afite ubushobozi n’ubumenyi buhagije muri politike ku buryo yumva aramutse ahawe umwanya akinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nta kabuza yazagirira rubanda akamaro. Abantu bamenye ko ndyamanye diplômes… Ati “Icya mbere babanze babaze ngo kuba umudepite bisaba iki, ndaririmba ariko abantu nibamenye ko iwanjye ndyamanye za diplômes kandi ndayakoresha no mu byo nkora. Amashuri ntabwo bivuga kujya kwicara mu biro ahubwo adufungura mu mutwe dugashaka icyo twabasha kwikorera.” Iteka ubwo Safi yavugiraga atya mu itangazamakuru, hari benshi bagiye bamutwama abandi bakamukwena bavuga ko ibyo atangaza agamije kwiyubakira izina gusa. Uyu muhanzi yahamije ko abivuga abihagazeho ndetse ko amaherezo agomba kuzabikora. Ati “Abantu nibabanze bamenye ngo ‘kuba depite bisaba iki’ hanyuma bongere bibaze ngo ‘ese uwo Safi arabyujuje’, icya kabiri bategereze ko ibyo bintu bizabe. Igihe kigomba kugera ibyo bintu bikaba, habayemo akantu ko kuvuga ngo mbanze nkore umuziki ku giti cyanjye bizanamfasha kugera ku nzozi zanjye n’ibyo byose ndi gutekereza, kuba ndi njyenyine ntabwo bizangora kuko iyo mbitekereza mbere wenda nkiri mu itsinda byashoboraga kubangamira bagenzi banjye.” Yongeraho ati “Kuki ntavuze ko nshaka kuzaba Perezida? Ni uko nzi neza ko bigoye ntabishobora. Njye ntabwo ndi umuntu uvuga ibintu mpubutse, mba nabitekerejeho neza.” Igihe cyo kwiyamamaza nikigera, Safi Madiba ngo yifuza kuzahatana mu bakandida bigenga kuko nta mutwe wa politike abarizwamo kugeza ubu. Ati “Ubu nta shyaka mbarizwamo ariko namaze kureba abo tuzakorana, ibintu byose biri ku murongo […] Icyo gihe nikigera bazamenya byose uko bimeze.” Umugore yashakaga ko niyamamaza uyu mwaka Umugore wa Safi Madiba we yifuzaga ko umugabo we yakwiyamamaza muri iyi manda igiye gutorerwa muri Nzeri 2018 gusa yamusabye ko yamwemerera akazabikora mu myaka itanu. Ati “Umugore we yashakaga ko niyamamaza uyu mwaka ariko sinahita mbyemera kuko mfite akandi kazi ngomba kubanza gutunganya…” Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu