Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi

Umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yanganyijemo 0-0 n’iya Uganda ukirangira, Munyakazi Sadate yashimiye cyane abakinnyi b’Amavubi avuga ko n’ubwo intsinzi itabonetse ariko nibura yishimira ko barushije ku buryo bugaragara abagande.

Uyu mugabo wayoboye ikipe ya Rayon Sport avuga ko n’ubwo mu gice cya kabiri abakinnyi bageze aho bakananirwa ku mpamvu we abona ko zifite ishingiro, ariko muri rusange bakwiye gushimirwa umukino wose bawitwayemo neza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Sadate wari wemereye Amavubi n’abayaherekeje amafaranga asaga miliyoni 5 mu gihe baba batsinze ikipe ya Uganda, yagize ati “Rwanda 0–0 Uganda, Abasore bacu bagize Match nziza ndetse barushije Umuganda rwose, Statistique yari nziza.

Gusa iminota ya nyuma byagaragaye ko bari bananiwe kdi birumvikana kubera championnat yahagaze tutibagiwe n’ingufu nyinshi bakoresheje mu gice cya mbere, Bravo bizaza.”

Ubu butumwa bwa Munyakazi Sadate bwaherekejwe n’igitutu cy’abafana, bamusaba ko niba koko yashimye imikinire y’abakinnyi b’Amavubi, akwiye kubaha nibura kimwe cya kabiri k’ibihembo yabemereye.

Uwitwa Ishimwe Emmanuel yagize ati “Ahubwo se President ko wemereye 100$ kuri buri mukinnyi ku nstinzi buriya ntiwabaha 50$ ko banganyije?”

Naho uwitwa Moise we yagize ati “Abahungu bakoze cyane mwihangane mubahe 1/2 mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu, murakoze.”

Hari kandi Nsengumuremyi Emmanuel wagize ati “Uko byagenda kose twizere ko utabavaniramo aho ! Cyane ko nawe wemeye ko bagize performance nziza !”

Gisa Dufort nawe yandikiye Sadate agira ati “Bwana presidentSadate Munyakazi kuri za cash nta kuntu wabahaho 1/2 ko n’ubundi ntaho baduhishe.”

Si aba gusa bakomeje kwandikira Sadate bamusaba ko gushimira Amavubi ko yakinnye neza bitaherera mu magambo gusa, ahubwo byaherekezwa n’ishimwe ry’amafaranga kabpne n’ubwo ryajya munsi y’ayo yari yabategeye ku ntsinzi.

Sadate Munyakazi kugeza ubu nta gisubizo aratanga ku busabe bw’aba bafana bakomeje kumwotsa igitutu bamusaba kugira ishimwe-faranga agenera Amavubi yemeza ko yakinnye neza.

Icyakora ku rundi ruhande hari n’abandi bafana basanga Sadate atakwiye gushyirwa ku gitutu cyo guha amafaranga Amavubi, kuko n’ubwo bakinnye neza intego yari yabahaye batabashije kuyigeraho.

Source: Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MATH Kuya 26-01-2021

NABAHE 1/3 KUKO BABONYE INOTA 1KURI 3