Saa munani z’ijoro twasuye abasenyewe amazu imvura ibamereye nabi mu matongo-Video

Hashize iminsi abatuye mu bishanga by’umwihariko bamwe na bamwe bari ahatemewe gutura basenyewe amazu n’umujyi wa Kigali uvuga ko hagamijwe gukiza ubuzima bwabo ibiza bishobora kubibasira ahanini kubera imvura yari imaze iminsi yabaye nyinshi.

Gusa ni umwanzuro wakomeje kuvugisha benshi n’ubu bawunenga ahanini bashingiye ku kuba aba baturage barasenyewe bamwe badafite aho berekeza nubwo ubuyobozi bwagiye buvuga ko bwari bwarabateguje ibyo bo bavuga ko byabaguye gitumo.

Hari zimwe mu nzego zagiye zivuga ko nta muturage n’umwe wo mu basenyewe urara hanze nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Kalisa Jean Sauver wavuze ko nta muturage waraye hanze ariko mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ejo ku wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2019, umunyamakuru w’UMUBAVU yasuye bamwe mu barara hanze bari mu miryango 70.

Muri iri joro, bamwe basanzwe munsi y’amabati yavuye ku mazu yasenywe bakavuga ko babuze ubushobozi bwo kujya gukodesha amazu bityo bagakanzura kuguma mu matongo y’amazu yabo yasenywe.

Hari n’abavuze ko babuze na Tickets yabasubiza mu miryango yo mu Ntara baturutsemo dore ko n’amafaranga avugwa ko yatanzwe yagiye ahabwa ba nyiri inzu abakodeshaga bo bagatahira aho.

Umwe muri bo UMUBAVU wasanze mu masaha ya saa munani z’ijoro aryamye kuri Matora yatose kubera imvura yari yamunyagiriye mu itongo, yagize ati "Na ya Tickets bajya batanga ntayo bigeze baduha, dore iwacu ni i Cyangugu mba natashye, jyewe nari umupangayi".

Abajijwe akazi yakoraga, ati "Nari mfite umugabo jyewe nacuruzaga agataro, nari mfite umugabo amaze kubona ibi bintu (byo gusenyerwaho inzu) aranjugunya, amaze kunsiga, ansigana n’akana kanjye dore ngaka n’utundi twana tubiri nacumbikishije...ubwongubwo umugabo wanjye amaze kubona ibi bintu arigendera ati ’ntabwo nakwiteza umugore’ ".

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko yanagerageje gusaba uwamucumbikiraga kumusubiza amafaranga yari amaze kumwishyura akamutera utwatsi bityo ngo akibaza uburyo yagera i Cyangugu adafite itiki.

Muri aba UMUBAVU wasanze mu gicuku baryamye mu itongo, harimo n’abavuga ko ibihumbi 40 bahawe byabaye bikeya cyane bakabura inzu bakodesha bityo bakagaruka mu matongo.

Byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo