SIDA se irica, ntacyo itwaye Coronavirus ni yo mbi-Video

Icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu gihugu cy’u Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, gikomeje kuyogoza Isi aho ubu imibare iheruka ya OMS/WHO ivuga ko abantu 169,610 ku isi bamaze kwandura iyi ndwara, imaze kwica 6,518 naho 77,776 barayikize.

Hari abagaragaza ko iki cyorezo giteye ubwoba cyane bashingiye ku buryo cyanduramo bakavuga beruye ko gihangayikishije kurusha SIDA na yo n’ubu itarabonerwa umuti n’urukingo.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru w’UMUBAVU, bavuga ko Coronavirus yabateye ubwoba cyane kurusha SIDA.

Umwe yagize ati "Iki cyorezo (Coronavirus) kirarenze, SIDA se irica, reka reka reka, SIDA ntacyo itwaye, itwaye iki se SIDA, iki ni cyo kibi, uragera ku muntu ati ’egerayo utanyanduza’ ".

Akomeza avuga ko SIDA nibura yo ifite imiti igabanya ubukana yafasha umuntu ubuzima bugakomeza kwisunika mu gihe Coronavirus yo nta muti wayo uraboneka bityo ngo urasanga abantu bafite ubwoba ko ejo n’ejobundi bapfa.

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo rufite umubare munini w’abamaze kwandura iyi ndwara mu karere.

Uko Covid-19 ihagaze muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kugeza ubu:

- South Africa 61
- Senegal 24
- Rwanda 5
- Cameroun 4
- Ivary Coast 4
- Ethiopia 4
- Burkina Faso 3
- Kenya 3
- Seychelles 3
- Nigeria 2
- RD Congo 2
- Namibia 2
- Sudan 1
- Centre Afrique 1
- Congo Brazza 1
- Gabo 1
- Guinea 1
- Eswatini 1
- Togo 1
- Somalia - 1
- Tanzania - 1

Byiyumvire byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo