Rwigema yafatanwe umuhoro n’icyuma bishya yagendanaga avuga ko agiye kumara abamwiciye nyina

Umuhungu witwa Rwigema w’imyaka 19 y’amavuko yambuwe umuhoro n’icyuma bishya ubwo yagendagendaga mu Mujyi wa Nyanza abyitwaje avuga ko agiye kubikoresha yica abamwiciye umubyeyi we wapfuye azize uburwayi.

Uyu muhungu yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Nzeri mu Mudugudu wa Mugonzi, mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

Uyu musore usanzwe akora akazi ko gutwara imizigo [abazwi ku izina ry’abakarani] mu mujyi wa Nyanza, yafatiwe muri uriya mujyi afite biriya bikoresho by’umuhoro n’icyuma bishashagirana kuko bikiri bishya yitotomba avuga ko agiye kwica abo avuga ko bishe nyina umubyara.

Ubusanzwe uyu muhungu yapfushije nyina azize uburwayi gusa bamwe mu bakurikiranye iby’urirya musore, bavuga ko ashobora kuba yamenye amakuru ko yapfuye azize amarozi yahawe n’abo mu miryango.

Mu Midugudu inyuranye uriya musore yagiye anyuramo irimo Mugonzi, Gatsitsino, Gakenyeri A, Kigarama, Gakenyeri B, no mu Mujyi wa Nyanza, bagiye biyumvira amagambo yakoreshaga afite umuhoro n’icyuma, bituma benshi bagira ikikango ari na bwo bahise bamenyesha inzego.

Polisi yahise ihagoboka ihita ifata uriya musore inamwambura biriya bikoresho yavugaga ko agiye kwifashisha ahorera umubyeyi we aho yagira ati “ndabamara mwanyiciye Mama.”

Akimara gufatwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyanza kugira ngo yitabweho kuko yagaragaraga nk’ufite ikibazo cy’ihungabana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo