Rwigema ati

Ubwo abasirikare b’Inkotanyi bahabwaga amabwiriza ya mbere y’urugamba bari bagiye kurwana n’ingabo za Leta ya Habyarimana, Fred Rwigema yabahurije hamwe ababwira ko ikibazanye ari ukubohora u Rwanda, ko ibyo gusubira inyuma cyangwa ngo bamanike amaboko babyibagirwa. Mu Cyongereza yagize ati: “ No Retreat, No Surrender”.

Bukeye bw’aho yabahurije hafi y’umupaka wa Kagitumba ababwira ko amapeti bambaye ntacyo amaze, ko bayakuraho bakayajugunya bagaharanira kuzambara ayo mu gihugu cyabo.

Kuva icyo gihe bahise batangira urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwamaze imyaka ine.

Umuyobozi w’ingoro y’igihugu yerekana amateka yo kubohora kubohorau Rwanda no guhagarika Jenoside, Medard Bashana avuga ko mu ntangiriro zo kubohora u Rwanda hari ibice bimwe na bimwe Inkotanyi zafashe.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bari bigabiriye uruzinduko rwateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere rwo gusura aho urugamba rwatangiriye no kureba uko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwagenze, yavuze ko inzira zose z’imishyikirano zimaze kunanirana Inkotanyi zafashe imbunda.

Taliki 1, Ukwakira, 1990 nibwo urugamba rwatangiye, ariko bahagurutse taliki 30, Nzeri, 1990 bafite umugambi wo guhurira Kagitumba taliki ya 01, Ukwakira, uwo mwaka.

Ku ikubito Major Chris Banyenyezi niwe wafunguye umupaka, uwo munsi hari ku wa Mbere mu gitondo ariko nyuma ya saa sita ahagana saa kenda Major Gen Fred Rwigema aza kuhagera ari kumwe n’izindi ngabo..

Nyuma yo kumva ko urugamba rwatangijwe, Abanyarwanda benshi baturutse mu Burundi, Zaire, Tanzania n’ahandi batangira kwinjira igisirikare.

Kuri iyo taliki ariko nta ntambara ikomeye yabaye kuko ingabo nke zarindaga umupaka zakubiswe inshuto, ahubwo abasirikare benshi bari bari Gabiro na Byumba.

Icyo gihe icyahise gikurikiraho ni uko umwe mu basirikare ba ex-FAR wari ufite radio y’itumanaho yafashwe bituma itunamaho rihagarara., kereka abagiye bahunga n’amaguru bajya kubwira ab’i Gabiro uko ikibazo kimeze.

Medard Bashana avuga ko nyuma gato Major Bunyenyezi yashyize ho agace gato yise Foothold cyangwa Sentimetero, haba ariho abasirikare bumva ko bafashe bibatera akanyabugabo ko gukomeza urugamba.

Uko ingabo zagendaga zifata uduce niko zarushagaho kongera imbaraga mu kazi.Taliki 02, Ukwakira, 2020 nibwo Gen Rwigema yatangiye gukora imitwe mito y’ingabo, abakoramo imitwe ine irayo First Battallion , Fourth Battallion ,Sixth na Ninety.

Izi battalloin iya mbere n’iya kane zagombaga gufata umuhanda Kagitumba-Kigali naho naho iya Gatandatu n’icya kenda zagombaga gufata Kagitumba-Nyagatare…

Nyuma yubabwira aho bagiye n’icyo bagiye gukora yagize ati: “ Ubu muri abo muri Rwanda Patriotic Army, ntimukiri abasirikare ba Uganda. Ayo mapeti mwambaye ntacyo akimaze, muzakorera ayanyu mu Rwanda mumaze kurufata.”

Yabasabye gusiga amapeti yabo muri Muyanja.

Icyo gihe ariko yabwiye abasirikare ko abumva bafite ubwoba basubira iwabo bakwisubirira muri Uganda kuko umupaka wari ugifunguye.

Nyuma abibutsa impamvu y’urwo rugamba ndetse abibutsa ko nta gusubira inyuma nta kumanika amaboko.

Nyuma abasirikare bafashe umuhanda, abo muri Bataliyo ya mbere n’iya kane ziyobowe na Bunyenyenzi na Ndugute berekeza i Kigali naho iya gatandatu n’iya kenda ziyobowe na Adam Waswa na Sam Kaka.

Mu minsi mike yakurikiyeho haje imwe mu modoka za FAR yakururaga amakuru y’ibyaberaga muri ako gace, abasirikare bayibonye babaza Gen Rwigema niba bayirasa abasaba kuyireka ikinjira, bakaza kuyifungiramo hagati.

Mu buryo batiteguwe, abasirikare bari muri iriya modoka baje kugira amakenga, bashaka gukata mu gukata bakata barasa, isasu riza guhitana Major Gen Rwigema.

Nyuma y’urupfu rwe, Inkotanyi zarahungabanye ariko Perezida Kagame wari uvuye kwiga amasomo ya gisirikare muri Leta ya Kansas muri USA araza abasaba gusubira inyuma bakikusanya, kandi bagahimba amayeri ya gisirikare bagatera baturutse mu birunga aho igihugu bari bakitegeye.

Urugamba rwafashe isura nshya ruza kurangira muri Nyakanga taliki 01, 1994.

N’ubwo urugamba rwafunguriwe mu birunga mu rwego rwo gukomeza no gice cyo mu Burasirazuba, mu mirenge nka Tabagwe, Nyagatare, n’ahandi.

Amwe mu magambo Perezida Kagame yabwiye abasirikare be bakuru bagombaga kuyobora abandi ku rugamba yabibutsa ko ‘kugira ngo intsinzi igerweho bisaba kugira gahunda ku rugamba’ bitaba ibyo bagapfa bagashira.

Uko bigaragara, Inkotanyi zose zumviye inama ye, zihitamo gukorera kuri gahunda kandi byatumye zigera ku ntego.

Gusura aho urugamba rwo kubohora u Rwanda byatangiriye ni ikintu RDB ishishikariza Abanyarwanda gukora kuko biri mu byaranze amateka ya vuba y’u Rwanda.

RDB ivuga ko Abanyarwanda bagombye kumva ko ari bo ba mbere ariya mateka areba, bityo bakayiga kandi bagasura aho ibiyavugwamo byabereye.

Source: Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo