Rwanda: Umugabo yishe umugore we arangije yitwikira mu nzu n’umurambo

Umugabo witwa Habimana Seth w’imyaka 43 wo mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, birakekwa ko yishe umugore we Kayitesi Jeannette, yamara kumwica akitwikira mu nzu n’umurambo.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeri 2018, aho abaturanyi babonye ikibatsi cy’umuriro gitangiye kuzamuka mu nzu bakihutira gutabaza no gutangira kuzimya.

Amakuru aturuka mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko hakekwa kuba umugabo ngo ashobora kuba yabanje kwica umugore hanyuma nawe akajya yakitwikira mu nzu.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com bavuga ko ibimenyetso babonye bigaragaza ko Seth ashobora kuba yabanje kwica umugore hanyuma nawe akajya yabona kwitwikira mu nzu.

Ngo Habimana Seth n’umugore we Kayitesi bajyaga bagirana amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma, gusa ngo ntibyari bikabije ku buryo hari uwakekaga ko byabyara ubwicanyi, cyane ko bajyaga babunga amahane agashira ku mpande zombi.

Bavuga ko ubusanzwe mu gitondo Kayitesi cyangwa umukozi aribo bajyanaga abana ku ishuri, ariko ngo siko byagenze kuko Seth ariwe wabajyanye maze abategera igare ribagezayo.

Ngabonziza Robert utuye muri aka gace, yavuze ko ubwo bamaraga kuzimya basanze umurambo wa Kayitesi uhambiriye mu ishuka, bikaba byatumye bakeka ko yabanje kwicwa .

Yagize ati " Nageze ku nzu ya ba nyakwigendera bamaze kuzimya. Umurambo w’umugore bawusanze uhambiriye mu ishuka, kuko wari utaragerwaho n’umuriro mwinshi. Ikigaragara ni uko ashobora kuba yishwe n’umugabo we mbere yo kwitwikira mu nzu."

Habimana Seth na Kayitesi Jeannette,babanaga mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba bari bafitanye abana babiri ndetse ngo Kayitesi yari anatwite nk’uko abaturanyi be babitangaje.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo