Rwanda: Perezida Paul Kagame ’yifuza urubanza rutabogamye’ kuri Rusesabagina

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ashaka kubona urubanza rutabogamye kuri Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba.

Rusesabagina azwi ku isi kubera filimi Hotel Rwanda ya Hollywood - itavugwaho rumwe, ikinnyemo inkuru y’uko yakijije abantu muri jenoside mu 1994.

Mu kiganiro na France 24, Bwana Kagame yaburiye imyifatire "yageza ku ivanguraruhu" imbere y’ubucamanza bw’u Rwanda ubwo yari abajijwe niba Rusesabagina azacirwa urubanza rutabogamye.

Yagize ati: "Nanjye ubwanjye ndashaka kubona urubanza rutabogamye. Kuki mutekereza ko kutabogama ari iby’i Burayi cyangwa Amerika cyangwa abandi batari twe?

"Ni nkaho kugira ngo u Rwanda cyangwa Africa ntibibogame bigomba kuba bihagarikiwe n’Uburayi cyangwa Amerika cyangwa ahandi. Oya. Oya rwose."

Rusesabagina: Urubanza nk’uko Perezida yaruvuze
Niyomwungere yavuze ’uko yabeshye Rusesabagina akamugeza i Kigali’
Inteko ya EU yamaganye ‘gushimuta Rusesabagina’
Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yanenze uko Rusesabagina yafashwe akagezwa mu Rwanda, ndetse yavuze ko itizeye ko azabona ubucamanza butabogamye mu Rwanda.

Rusesabagina - wari umukuru wungirije w’impuzamashyaka MRCD ifite umutwe wa FLN, aregwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byo mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu mu Rwanda byigambwe na FLN.

Abunganizi be mu mategeko bahakanye ibyaha aregwa.

We kandi avuga ko yashimuswe i Dubai akagezwa mu Rwanda mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Ariko kuri iki Perezida Kagame, uri mu ruzinduko mu Bufaransa, yavuze ko nta kibi cyabaye mu buryo Rusesabagina yafashwe.

Yabajije abanyamakuru ati: "Ikibazo kiri he mu gushuka umunyabyaha uri gushakisha?"

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo