Rwanda: Harabera imyitozo mpuzamahanga yo gusuzuma no kongerera abasirikare ubushobozi

Mu Karere ka Bugesera I Gako hatangijwe imyitozo ya gisirikari yiswe "Shared Accord 2018", igamije kureba urwego rw’ubunyamwuga mu ngabo zibungabunga amahoro ku isi

Umuyobozi w’iyo myitozo Maj. Gen Innocent Kabandana yatangaje ko ari imyitozo igamije gusuzuma no kongerera ubushobozi abasirikari bayitabiriye, ku buryo bazayirangiza bafite umushobozi bwo gutegura no gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Umugaba mukuru w’Ingabo Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko yizeye neza ko abitabiriye iyo myitozo bazasangira ubunararibonye kugira ngo batange umusanzu mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Iyo myitozo yitabiriwe n’ibihugu bya Botswana, Gabon, u Budage, Malawi, Maroc, u Buholandi, Congo Brazaville, u Rwanda, Senegal, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Zambia n’imiryango nk’Umuryango w’Abibumbyw (UN) na komite mpuzamahanga ya Croix Rouge.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo