Rwanda: COVID-19 yishe umuntu wa 12, abandi 200 barandura

Icyorezo cya COVID-19 gikomeje gufata indi ntera mu Rwanda aho kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020 Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE yatangaje ko iki cyorezo cyahitanye umuntu wa 12, uyu akaba ari umubyeyi w’imyaka 71 y’amavuko, mu gihe kandi hagaragaye umubare munini w’abanduye kuva iki cyorezo kigaragaye ku butaka bw’u Rwanda hagati muri Werurwe bagera kuri 200 ku munsi umwe.

Muri aba barwayi bashya 200 ba COVID-19 babonetse kuri iki Cyumweru, harimo ab’I Kigali: 164 (bapimwe mu masoko ya Kigali), Rusizi: 29 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), Rubavu: 5, Huye: 2. Byatumye umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo bose mu Rwanda bagera ku 3,089.

Kuri iki Cyumweru kandi hakize umuntu umwe bituma abamaze gukira bose baba 1,755 naho abakirwaye ni 1,322 mu gihe abantu 12 ari bo bamaze guhitanwa na COVI-19.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abarwayi 10 ba COVID-19 aribo bashyizwe ku mashini zibongerera umwuka (ventilator) mu kubafasha guhumeka neza.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baburira ko imibare y’abicwa n’iyi ndwara ishobora kwiyongera niba ubwandu na bwo bukomeje kuzamuka ku muvuduko buriho.

Mu kwezi kwa Gatatu, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyashyizeho amategeko yamaze iminsi 45 yo kugumisha abantu mu ngo zabo.

Iki gihugu giherutse gufungura ikirere cyacyo, ndetse n’ibikorwa by’ubukungu.

Gusa, imipaka yo ku butaka, amashuri, imikino rusange n’ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu bikomeje gufungwa.

Kugeza ubu nubwo abahanga mu buzima bakomeje gukora hasi no hejuru bashakisha, nta muti cyangwa urukingo rw’iki cyorezo cya COVID-19 biraboneka, umuti uhari ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza ashyirwaho n’inzego z’ubuzima.

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo