Rwanda: Amashuri makuru y’Iyobokamana akomeje guteza urujijo

Amashuri yigisha Iyobokamana (Theology) akomeje guteza urujijo mu Rwanda. Mu bushakashatsi twakoze twasanze buri dini cyangwa Itorero rifite imyizerere yaryo bityo bigatuma rigira n’inyigisho zaryo aho usanga Abagatulika, Abaporoso, Abametodisite, Abayehova, Abadivantisite, Abapantekote, Abayisilamu bose bafite imyizerere yabo (Theology) kandi itandukanye.

Mu minsi ishize u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufunga zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa, aha kandi Leta yasabye ko abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye kuba barize kugera ku rwego rw’ikicyiro cya mbere cya Kaminuza (License) kandi yo muri iryo dini, icyo gihe amadini bayahaye igihe kingana n’imyaka ine. Amadini amwe yari yariteguye kuko hari afite za Kaminuza kandi zigisha iyobokamana (Theology).

Nyuma y’aho amwe mu madini atangiye gukora Graduation abifashijwemo na za Kaminuza zitandukanye bafatanya, twatanga nk’ingero: Umwaka ushize Glory to God Church yakoze Graduation, Zion Temple yo kwa Gitwaza ibifashijwemo na Kaminuza yo muri Amerika yakoze Graduation, New Life Church ifashijwe na Kaminuza yo muri Amerika yakoze Graduation, Ababatisita bafashijwe na Ndejje yo mu Bugande bakoze Graduation.

Ubusanzwe amashuri yigisha iyobokamana usanga adafite integanyanyigisho zitangwa na Minisiteri y’Uburezi kuko hari abiga Theology yigwa n’abatarageze mu ishuri ariko bakazakurikira inyigisho z’iyobokamana bakagera ku rwego rwa License.

Kaminuza ya ADEPR mu minsi ishize yateguye Graduation, ntiyaba, hakibazwa niba FATEK ikorera mu gihugu bikayoberana. Abari guhabwa impamyabumenyi baguye mu gihombo dore ko abari bari mu ntara baraye aho zagombaga kubera.

Amakuru yizewe agera k’Umubavu.com avuga ko hari Kaminuza yari yaremeye gufatanya na FATEK yo mu Bugande ariko ibabwira ko abo ishobora guha Impamyabumenyi (Degrees) hari amasomo bagomba kuba baratsinze kuko yo itigisha iyobokamana gusa ngo baje gusanga bamwe muri bo batujuje ibisabwa basaba ko Cornerstone yo mu Buhinde yabatangira iz’abatujuje ibisabwa na Ndejje yo mu Bugande igatanga izo yabemereye.

Ubundi ngo amashuri yigisha iyobokamana hari ubwo usanga yigamo abatararangije n’umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ya Leta (badafite Diplome zo ku rwego rwa A2), urugero twavuga rutanga izo Degrees zo muri Ministry nko muri Afurika twavuga ACTEA, muri Asia twavuga ATA no mu Burayi twavuga nka AETEL.

Muri FATEK havugwamo abizemo badafite n’amashuri atandatu ya Leta bagiye bazamukira muri ETD (Enseignement Theology de Developpment) bagakomeza kugera n’ubwo bajya muri Kaminuza, bene aba ngo hari amakaminuza abaha impamyabumenyi ariko ngo ntibaba bakigisha muri Kaminuza za Theology icyakora ngo baba bemerewe kwigisha mu nsengero.

Bivugwa ko ubuyobozi bwarangaye, aho abantu bateguzwa gukora Graduation, bagatumira, bakava imihanda yose batamenyeshejwe ko Graduation yahagaze kuko abayobozi bari bandikiwe ibaruwa na HEC (High Education Council) ibahagarika, aha umuvugizi yabwiye UMUBAVU ko iyo bagiye guterana ntawe babwira avuga ko ishuri rimaze igihe rikora kandi rizwi.

Yagize ati “ubu se ko iyo tugiye gusenga tutabivuga, ishuri rirazwi ariko tubirimo turi kugirana ibiganiro biraza gukemuka.”

Nyuma y’imyaka myinshi FATEK (Ishuri Rikuru rya Tewolojiya rya ADEPR) ibayeho, ntiryigeze ritanga Diplôme zo mu rwego rwa Degree. Ku nshuro ya mbere aho ADEPR yari yiteguye gutanga izo mpamyabushobozi ku wa Gatanu tariki ya 22/03/2019 ihurije hamwe abaharangije kuva FATEK yatangira muri 2008, urwego rushinzwe Kaminuza mu Rwanda (HEC), rwandikiye ubuyobozi bubasaba guhagarika icyo gikorwa cyo gutanga izo mpamyabushobozi kuko nta byangombwa FATEK ngo yari ifite .

Ubusanzwe inyigisho za Theology zigira akamaro cyane nko mu itorero rya ADEPR haba higanjemo abahanuzi cyane ko muri bo hashobora kuboneka ababa bashaka amaramuko, abandi bakigisha imyigisho mbi mu byumba by’amasengesho nk’umwe wigeze kwigisha akibasira abagore undi nawe akibasira abagabo.

PNG - 952.7 kb
Ubwo Itorero rya ADEPR ryatangizaga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ivugabutumwa (Tewoloji)

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo