Rwanda: Abasezeraniye mu kivunge ntibandikwe mu irangamimerere bagomba kongera gusezerana

Guhera mu 2006 hari abaturage bagiye basezerana mu mategeko bigakorwa mu kivunge bamwe ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere, ku buryo bigoranye kwemeza ko iryo sezerano ryabayeho kuko nta birihamya mu nyandiko bihari.

Mubihe bitandukanye bamwe mubaturage bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko iyo bagiye mu buyobozi gusaba icyangombwa cy’uko basezeranye batagihabwa kuko basanga ntaho banditse, ahubwo ubuyobozi bukababwira ko bagomba kongera gusezerana kugira ngo bandikwe mu bitabo by’irangamimerere.

Urugero ni abaturage basezeranye mu kivunge mu mwaka wa 2008 mu Murenge wa Rilima ho mu Karere ka Bugesera basaga 400, kuri ubu benshi muri bo bakaba barasabwe kongera gusezerana.

Umwe muri bo Musaniwabo Domina, asobanura ko basezeranye mu kivunge aho umuryango umwe wafataga ku ibendera, hanyuma umugore n’umugabo bagafatana mu kiganza bagasubiramo indahiro basomerwaga n’ubuyobozi. Avuga ko ikibabaje ari uko iri sezerano ryabo ryateshejwe agaciro.

Igiteye impungenge ni uko bamwe mu bagabo babo badakozwa ibyo gusubira gusezerana.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), ivuga ko amakosa yabayeho ari ay’ubuyobozi ariko aba baturage bagomba kongera gusezerana kugira ngo bandikwe mu irangamimerere k’abandi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo mu mpera z’ukwezi gushize, Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera, yavuze ko abasezeranyije aba baturage bakoze ikosa ryo kutabandika, ashimangira ko abaturage bagomba kongera gusezerana kugira ngo haboneke igihamya ko basezeranye koko.

Yagize ati “Abongabo bagomba kongera gusezerana byemewe n’amategeko n’uw’irangamimerere akagira aho asinya. Ni amakosa yagiye aboneka […], abaturage bo ntabwo nabarenganya iyo yabonye yafashe ku idarapo yarahiye aba aziko ibintu byarangiye, ariko buriya amakosa ni ay’abayobozi.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yavuze ko abaturage bakwiye gusobanurirwa ibituma isezerano bakoze rigira agaciro.

Ati “Niba mutasinye mwembi ntabwo twavuga ko gushyingirwa kwabaye niyo mpamvu twifuza ngo n’abaturage babimenye. Abaturage dukwiye kubigisha bakabimenya ko badasinye mu gitabo cy’irangamimerere, iryo sezerano riba ritemewe n’amategeko mu by’ukuri”.

Ingingo ya 61 y’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango, ivuga ko irangamimerere ry’abantu ryemezwa kandi rikagaragazwa n’inyandiko z’irangamimerere, zandikwa ku buryo buteganywa n’iri tegeko.

Ingingo ya 80 y’iryo tegeko ivuga ko inyandiko y’irangamimerere ari inyandikomvaho igamije guhamya ibintu bimwe by’ingenzi mu biranga umuntu mu muryango no mu gihugu, mu byerekeranye cyane cyane no kugira uburenganzira.

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo