Rwanda:Abahinzi benshi bishimira gahunda z’ubuhinzi ariko abenshi baracyahingira gutunga ingo zabo gusa

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro, IRDP, bwagaragaje ko abaturage 80% bishimira gahunda yo kwegerezwa ibikorwa by’ubuhinzi no guhuza ubutaka bugahingwaho igihingwa kimwe cyatoranijwe.

Gusa ngo uburyo abaturage basobanurirwa izi gahunda zirimo guhuza ubutaka buracyafite intege nkeya.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 10 bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu, bugaragaza ko ubuhinzi ari urwego rukomeye mu bukungu bw’igihugu, kuko 33% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda bigizwe n’ubuhinzi n’ibibukomokaho.

Byongeye kandi 90% by’ibiribwa bitunze abanyarwanda bikomoka ku buhinzi mu gihe ibicuruzwa byoherezwa hanze bibukomokaho byihariye 70%.

Ubwo yitabiraga imurikwa ry’ubu bushakashatsi, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi mu Rwanda, RAB, Karangwa Dr. Patrick, yavuze ko leta yashyize imbaraga mu kongera umusaruro hagamijwe kubona ibiribwa bihagije.

Yavuze ko ariko hakiri icyuho mu buhinzi buganisha ku nganda, aho igice kitari gito cyibanda ku biribwa bikenerwa ako kanya, aho kwibanda ku buhinzi bugamije umusaruro w’ibyo inganda zikenera.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko 60% by’ubutaka bw’u Rwanda bufite ubusharire, ibintu Dr Karangwa yasabye ko hashyirwa ingufu mu kwigisha abaturage uko bakoresha ifumbire mvaruganda n’imborera.

Aha umuhinzi ngo agomba no kwigishwa bihagije uko yunganirana n’ishwagara, aho bikenewe.

Umuyobozi mukuru wa IRDP Dr Ndushabandi Éric yavuze ko ubu bushakashatsi butanga icyizere cy’uko ibibazo abaturage bagaragaje bizashakirwa umuti.

Yagize ati “Abaturage baravuga bati ifumbire batuzanira iza itinze kandi igundura ubutaka, kandi yaba iyo fumbire cyangwa imbuto haba ubwo tutamenya impamvu babiduhitiyemo, ndetse abagera kuri 12% banze gukoresha izi fumbire mvaruganda bihitiramo kwikorera izisanzwe.”

Mu nama zitangwa mu bushakashatsi harimo ko u Rwanda rugomba kwihutisha gahunda yo kwikorera amafumbire hamwe no gutunganya imbuto aho kuzikura mu mahanga bituma zigeraku baturage zitinze, igihe cy’ihinga cyaratambutse.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuhinzi bukorwa n’abanyarwanda 72%. Igice kinini ni abari hagati y’imyaka 35 na 54 bangana na 77.1%.

Abarangije amashuri abanza bari mu buhinzi ni 50.1%, naho abafite ayisumbuye n’ay’imyuga ni 6.0% mu gihe abatarakandagiye mu ishuri ari 42.9%.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje ko nta muhinzi ufite Master’s babonye mu bo bakoreyeho ubushakashatsi, bisobanuye ko uyu mwuga utaritabirwa n’abize amashuri ahanitse.

Abagabo bari mu buhinzi ni 57.9%, abagore ari 42.1%

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo