Rwanda: Abahayimana bahangayikishijwe n’ihohoterwa rishingiye kugitsina  rikomeje kwiyongera

Mugihe hirya no hino mu Rwanda hadasiba kumvikana ubwicanyi hagati y’abashakanye ,abana bica ababyeyi cyangwa abana bivugana ababyeyi ,gusambanya abana no gufata ku ngufu,abihayimana baravuga ko bakwiye guhaguruka bakagira icyo icyo bakora kuri iki kibazo kuko ngo mubigaragara aricyo gihangayikishije umuryango nyarwanda muri iki gihe.

Kumugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018 hano I Kigali ,Abahayimana barikumwe n’inzego za Leta n’abahagarariye imiryango itari iya Leta bahuriye hamwe kugirango baganire kuri iki kibazo hagamijwe kumva uburemere gifite ubu n’ejo hazaza no gushakira hamwe icyakorwa ngo kirangire burundu.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ubukene n’akarengane Action Aid ari nawo wateguye ibi biganiro madame Josephine Uwamaliya yavuze ko babiteguye kugirango baganira icyakorwa kugirango mu muryango nyarwanda habeho ubwubahane,no kurebera hamwe ibibazo bihari kugirango bishakirwe umuti hagamijwe kurinda abagore n’abana cyane ko ngo aribo bakunze kugirwaho ingaruka n’amakimbirane yo mu miryango.

JPEG - 121.5 kb
Ibiganiro byari byitabiriwe n’inzego zitandukanye

Bishop John Rucyahana uyobora ihuriro ry’amadini n’amatorero (Rwanda Religious Leaders Forum) yavuze ko hari ibintu bitari bikwiye kuba biba mu Rwanda ukurikije naho igihugu kigeze mu iterambere ngo birimo igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu aho u wanda ruri kuri 38% n’amakimbirane mu miryango.

Bishop Rucyahana yanakomoje kukibazo cy’abangavu basambanywa ku gahato andi bagatwara inda batifuje ,aho yagaragaje ko nta rukundo rukiri mu miryango kubona umuntu mukuru atinyuka konona umwana .

Yasabye ko hajya hakoreshwa imvugo konona umwana aho gukoresha kumusambanya mu rwego rwo guha iki kibazo uburemere bwacyo.

Yagize ati “Umwana ntasambana, umwana arashukwa, umwana arononwa, hasambana abantu bakuru bazi icyo bakora.”

Umuyobozi mukuru wa GMO Rose Rwabuhihi yavuze ko abantu badakwiye gukomeza kurebera iki kibazo, asaba inzego zose bireba kugihagurukira . Ati “Ntabwo ari byo gukomeza kurebera abana bacu bononwa, nta n’urwitwazo rwo kuvuga ko utakoze icyo wagombaga gukora ngo urengere abo bana, buri wese akore icyo agomba gukora turengere ubuzima bw’abana bacu,”

Amakimbirane mu miryango imwe mu ngaruka za Jenoside

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda, Josph Nkurunziza yavuze ko amakimbirane agaragara mu miryango muri iki gihe ari imwe mu ngaruka za Jenoside aho abantu babaye ba nyamwigendaho bityo ko ngo hakenewe isanamitima mubantu (Community Healing ) kandi ngo hakabaho n’ibiganiro mpaka kuri iki kibazo buri wese akirekura akagaragaza ibibazo bihari hagamijwe kubishakira umuti nyawo.

Yasabye ko amategeko yakubahirizwa abahamwe n’ibyaha byihohotera rishingiye kugitsina bagahanwa by’intangarugero.

Christiane Muhire, wari uhagarariye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango( MIGEPROF ) yavuze ko iyo ugiye gukemura ibibazo uhera ku mizi yabyo, ari yo babyeyi. Avuga ko gukemura ibibazo byo mu muryango bitagakozwe ababyeyi bitana bamwana.

Yagize ati “Umugoroba w’ababyeyi, imiryango remezo nitubishyiramo imbaraga kuko ibibazo byose bihaca mbere yo kugera mu buyobozi tuzakemura byinshi, tugomba rero guhuza imbaraga kugira ngo dukemure ibyo bibazo byugarije umuryango nyarwanda.”

Muhire yatanze umukoro wo guhuza imbaraga mu nzego zose za Leta n’abafatanyabikorwa mu kwezi k’Ukwakira guhera tariki 11/10/2018 aho igihugu cyose kizaba kirimo gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya abonona (abasambanya) abana.

Daniel Hakizimana

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo