Rwamagana:Wa mugabo w’imyaka 62 wahigwaga bukware yafatiwe i Gishari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha RIB rwafashe umugabo w’imyaka 62 y’amavuko, wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze amezi abiri ashakishwa kubera gukekwaho gutema umugore we w’imyaka 54.

Uyu mugabo ukurikiranyweho gutema umugore we mu mutwe akamukomeretsa, icyaha akekwaho cyabereye mu Mudugudu wa Bicaca, Akagari ka Bicaca, Umurenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana tariki 20 Kamena 2021.

Akaba yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, afatirwa mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwari rwatanze itangazo risaba buri wese wabona uriya mugabo kumenyesha inzego zimwegereye kugira ngo afatwe.

Nyuma yo gufatwa yahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kigabiro ubundi uru rwego rukazamukorera dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha bukamujyana mu nkiko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yaburiye abakora ibyaha bagahita bajya kwihisha, bitabazabihira kuko ijisho ry’Ubutabera rizakomeza kumukirikirana.

Ikindi kandi ngo “Abaturage nabo bamaze gusobanukirwa ko guhishira umunyacyaha bigira ingaruka. Yakwihisha he, bitinde bitebuke arafatwa.”

Ku wa Mbere w’iki cyumweru kandi Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacayaha rwafashe Nshimiyimana Theodore usanzwe ari umwarimu na we wo mu Karere ka Rwamagana wari umaze iminsi ashakishwa kubera gusambanya umwana w’umukobwa ubundi agacika.

Uyu we yanafashwe agiye guha Umugenzacyaha ruswa ya Miliyoni 1 Frw kugira ngo amworohereze dosiye. Yaba we ndetse n’umukomisiyoneri yari ahaye amafaranga ngo ayashyire Umugenzacyaha, bombi batawe muri yombi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo