Rwamagana : Umupadiri yatawe muri yombi  ashinjwa ubujura

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi padiri wa Paruwasi Gatulika ya Rwamagana ,Jean Marie Telesphore Ingabire ukekwaho ubufatanyacyaha mu bujura.

The New Times dukesha iyi nkuru, ivuga ko Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko uyu mupadiri afunze aho akekwaho ubufatanyacyaha mu bujura.

Dr Murangira avuga ko nubwo iperereza rigikomeje ariko Padiri Ingabire akekwaho gufasha abajura mu guhisha amafaranga biba.

The New Times ivuga abaturage bo muri kariya gace bavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abandi bantu batawe muri yombi bakekwaho ubujura barimo uwo mu muryango wa Padiri wafashwe ahishe amafaranga menshi.

Dr Murangira yavuze ko iperereza rigikomeke kugira ngo hakusanywe amakuru kuri biriya byaha bikekwa kuri padiri.

Ingingo ya 247 : Guhisha ibintu bikomoka ku cyaha

Umuntu wese uhisha ibintu cyangwa igice cyabyo, azi ko byambuwe, byarigishijwe cyangwa bikomoka ku cyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000FRW).

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 ni nabyo bihanishwa umuntu wese, ubizi, ubona inyungu, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ituruka ku kintu cyahishwe gikomoka ku cyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo