Rwamagana: Umukecuru  aratabaza avuga ko yabuze kirengera

Umukecuru witwa Kamuyumbu utuye mu mudugudu wa Cyaruhogo mu kagari ka Sovu umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana ,aravuga ko yatereranwe n’ubuyobozi mu buzima bubi arimo kuburyongo sasa n’utagira kirengera

Ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko. aravuga ko nyuma yo gutahuka yabanje kuba mu cyahoze ari prefegitura ya Kibungo hanyuma ngo abana yari afite bamwitagaho baza gupfa . Nyuma yaho rero ngo yaje kuba mu kagari ka Sovu mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Kuri ubu uyu mukecuru aravuga ko amaze imyaka isaga ibiri asa n’utagira kirengera doreko ngo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko bwamutereranye aho yibera munzu yatijwe n’umuturage

Kubera ubuzima bubi abaye mo uyu mukecuru aravuga ko nta bwisungane mu kwivuza aheruka doreko ngo iyo arwaye arembera mu rugo uyu mukecuru kandi ngo nta n’ubwihrero agira akaba yiherera mu kinogo kiri hafi y’inzu acumbitsemo

Uyu mukecuru arasaba inzego z’ubuyobozi kumwibuka no kumufasha kugira ngo ave mu buzima bubi abayemo.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Sovu Munyeshuri Edouard yabwiye TV1/Radio1 dukesha iyi nkuru ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo barebe uburyo uyu mukecuru yakwitabwaho.

N’ubwo ngo uyu mukecuru abayeho mu buzima bumugoye ,hari amakuru avuga ko afite abamukomokaho ba hafi gusa ngo bashobora kuba batamwitaho bagasa n’aho bamwirengagiza.

JPEG - 71.3 kb
Nta bwihrero agira akaba yiherera mu kinogo kiri hafi y’inzu acumbitsemo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
jacquerine Kuya 5-07-2018

Andika Igitekerezo Hanno birakwiye.kwafashwa.nkabandi.bose.kuko.biteyagahinda .kenshi

Longin Kuya 4-07-2018

Mubuzima uzaharanire kubaho uvugisha ukuri

Longin Kuya 4-07-2018

Mubuzima uzaharanire kubaho uvugisha ukuri