Rwamagana: Umujura yarasiwe mu cyuho ahita apfa acukura inzu y’umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana, yarashe umujura yasanze acukura inzu y’umuturage ahita apfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Plage, Akagari ka Nyarusange mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa Kabiri.

Saa munani z’ ijoro zo kuri uyu wa 24 Nzeri 2019 nibwo abantu babiri bacukuye inzu y’umuturage, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20-30 araswa n’inzego z’umutekano akekwaho kwiba, ubuyobozi bugasaba abaturage gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu batazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi yemeje aya makuru avuga ko umurambo w’uwarashwe wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.

Yagize ati “Byabaye saa munani z’ ijoro. Hari abajura babiri baje bacukura urugo rw’umuturage wo mu kagari ka Nyarusange, noneho abantu barabyumva kuko ari mu mugi haba hari abanyerondo n’ abapolisi baba bari ku burinzi mu ijoro. N’uko aratabaza baramutabara baje basakirana n’ uwo mujura n’umuhoro n’amatindo , araraswa arapfa”

Gitifu wa Muhazi avuga ko uwarashwe atari umuturage w’Umurenge wa Muhazi ndetse ngo nta n’ubwo basanzwe bamuzi muri ako gace.

Abacukuraga inzu bari babiri ariko harashwe umwe undi ahita atoroka.

Ubuyobozi busaba abaturage igihe cyose babonye abantu batazi bazenguruka bakwiye gutanga amakuru kuko ngo akenshi baba bari kureba aho baza kwiba nijoro.

Ikindi ubuyobozi busaba ba nyiri amazu ni uko bakwiye kujya bacana amatara yo hanze kuko abafasha mu kwicungira umutekano.


Inzu uyu mujura warashwe yari arimo gucukura


Umuhoro n’itindo yifashishaga mu gucukura inzu y’umuturage

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo