Rwamagana: Umugore yamennye amazi ashyushye ku mugabo we arashya cyane

Umugabo witwa Nyirurugo Theobard arembeye bikomeye mu bitaro nyuma yo kumenwaho amazi ashyushye bivugwa ko yasutsweho n’umugore we, ubwo yari aryamye.

Nkuko amakuru abitangaza, ku cyumweru taliki ya 26 Mutarama 2020 nibwo uyu mugabo utuye mu ntara y’uburasirazuba mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro akagari ka Sibagire, umudugudu wa Bacyura, yamenyweho aya mazi n’umugore we witwa Umurerwa.

Uyu mugore ngo yacaniriye amazi arabira niko guhita ahamagara umugabo we Theobard ayamusuka mu isura no mu gatuza arashya cyane gusa ,kubw’amahirwe ntiyapfa.

Ubu uyu mugabo arembeye mu bitaro bya Rwamagana, naho uyu mugore we ari mu maboko y’Ubugenzacyaha [RIB] iri kumukoraho iperereza kuri iki cyaha akekwaho.

Abaturage batuye muri uyu mudugudu wabereyemo aya mahano,barasaba ko ubutabera bwakubahirizwa uyu mugore yahamwa n’iki cyaha agahanwa.

Uyu muturage wamenweho aya mazi ashyushye arimo kwitabwaho n’abaganga b’ibi bitaro ndetse amakuru aravuga ko arimo koroherwa.

Abaturanyi ba Theobard babwiye ikinyamakuru Bwiza ko uyu mugore yari atetse amazi y’umuceri,abonye amaze kubira,ahamagara uyu mugabo we, ahindukiye ahita ayamumena mu maso arashya cyane.

Abaturage bavuze ko uyu mugore yaba yakoze aya mahano kubera gufuhira uyu mugabo we bafitanye abana 3.

Aba baturage bavuga ko uyu mugabo bari bamuzi nka Agronome cyane ko n’uyu mugore we yacuruzaga imiti y’amatungo.

Bivugwa ko uyu mugabo yigishaga abantu umukino njyarugamba wa Karate ndetse ngo aba bombi barize.

Uyu mugore wakoze aya mahano ngo yasuzuguraga cyane abaturanyi be yaba n’abayobozi b’Isibo rye yababwiye ko ngo ari abantu basuzuguritse ntacyo bamubwira.

Nanjye mbona bamfatiyeho imbunda-Theophile wari umuyobozi muri FDU-Inkingi yahishuye uburyo yafashwe agafatirwaho imbunda n’iyicarubozo yakorewe- Byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo