Rwamagana: Komanda wa Polisi yarashe  umusore  wafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19,Abaturage barakaye

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nzige ho mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bababajwe n’urupfu rw’umusore witwa Iradukunda Elissa bivugwa ko yarashwe na Komanda wa Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ku wa Mbere tariki 09 Kanama 2021 .

Uwarikumwe na Nyakwigendera avuga ko abapolisi babahagaritse bavuga ko barenze ku masaha we akiruka ariko Iradukunda bakundaga kwita Ndimbati bakamufata ariko uwirutse agakomeza gucungira hafi, ngo abapolisi basabye Iradukunda kwambara amapingu amaboko ari inyuma undi arabyanga ngo batangira kumukubita ari nako undi ataka atabaza.

Ngo ubwo bari muri ibyo umwe muri aba bapolisi yavuze ko uyu musore afite igihano cy’imyaka 2 gisubitse ngo Komando acyumva ibyo yahise asaba umupolisi imbunda asaba ko bamurekura niko guhita amurasa amasasu mu gituza.

Bamwe mu baganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru bavuze ko bashenguwe n’iraswa ry’uyu musore bigashimangirwa na nyina umubyara wasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse umwana akabona ubutabera kuko yazize ubusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige , Karanga Alphonse yavuze ko bi byabaye adahari gusa amakuru yahawe ni uko uyu mwana yaje guhangana na Polisi aho uyu Gitifu yumvise amasasu yahagera agasanga Iradukunda yarashwe.

Umuvugizi wa Polisi Wungirije ,CSP Africa Sendahangarwa Apollon yabwiye TV1 ko iki kibazo atarakimenya ariko ko agiye kubikurikirana, umurambo wa Nyakwigendera ukaba wajyanywe n’Inzego z’Umutekano.

Gusa abaturage bakaba bafite uburakari bwinshi bibaza uburyo uyu musore yahanishijwe igihano cyo kuraswa kuko yarenze ku mabiwiriza yo kwirinda Covid-19.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Birarenze Kuya 12-08-2021

Uwo muyobozi agomba gukurikiranwa.Nonese nityari bashyizeho ihohano cyo kwicwa ngo Niko wishe amasaha namabwiriza ya covid. ???? Uwicisha inkota ku utariho urubanza nawe......

Honore Kuya 12-08-2021

Nyamara ibibintu nibidahinduka abaturage turashira kuko umuturage asigaye arengana barangiza bakavugako yarwanyije inzego zumutekano Kandi twibukeko @Paul kagame yavuzeko imbaraga zumurengera zitemewe gukoreshwa uriya komanda agomba guhanwa