Rwamagana: Gitifu washinjwe n’abaturage kubakubita abaziza ’kudatanga ’Mituweli’ yirukanwe

Nyuma yuko abaturage bashinje umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Habugimana Emmanuel kubakubita abaziza ko batatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ’Mituelle de santé’, ubuyobozi bw’ Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwahagaritse ku mirimo uyu muyobozi.

Ku wa 20 Nzeri 2019 nibwo Flash FM/TV yatangaje ko abaturage b’Umurenge wa Munyiginya basaba ko inkoni zikubitwa umuturage utishyuye Mituweli zavanwaho bakajya bahanishwa ikindi gihano.


Kuri Twitter, abantu benshi bababajwe n’izi nkoni aba baturage bavuga ko bakubitwa na Gitifu abaziza kudatanga Mituweli

Nyuma yuko iki kibazo gisakujwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bubinyujije kuri Twitter yabwo, bwatangaje ko nyuma yo gukurikirana imikorere y’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ushinjwa guhutaza abaturage, yahagaritswe mu nshingano.

Kuri Twitter bati “Nk’ubuyobozi bw’Akarere, tuzakomeza guteza imbere imiyoborere myiza iteza imbere abaturage”.


Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kuri Twitter

Akarere ka Rwamagana kavuga ko uyu muyobozi yanditse yegura kuko hari andi makosa y’imiyoborere mibi yavugwaho, naho ku kibazo cyo guhutaza abaturage nacyo ngo Akarere kasabye RIB kugikurikirana.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo