Rwamagana: Gitifu w’Umurenge wa Mwurire aravugwaho gutuka no kwandagaza abayobozi n’abaturage ayobora

Yitwa Rwagasana Jean Claude, amaze imyaka ibiri ayobora uriya Murenge wa Mwurire, aho yimuriwe nyuma y’uko yayoboraga Umurenge wa Nzige.

Abagabo ba hano ni imbwa !!

Iyo ni imvugo ya Gitifu Rwagasana J.Claude, atuka abaturage bo mu Mudugudu wa Nyagihanga mu Kagari ka Bicumbi ubugira kabiri kandi mu ruhame !! Ubwa mbere yari kuri terrain muri uriya Mudugudu mu bibazo bya Mutuelle de Sante. Ubwo rero kubera ko ngo hari abari batarayitanga nicyo cyatumye abita imbwa !!

Izo mbwa nzazizirika !!

Ubwa kabiri nk’uko byemezwa n’abaturage, hari ikibazo cy’irimbi cyavutse muri uriya Mudugudu, ahamagara umwe mu bari aho ikibazo kiri. Uwo yahamagaye yafunguye telephone cyane (Haut parleur), maze Gitifu Rwagasana ati: Izo mbwa nzazizirika !!

Agahomamunwa mu Mudugudu wa Rwimbogo !!

Mu nama y’inteko y’abaturage yari yabereye muri uyu. Mudugudu, Gitifu Rwagasana w’Umurenge wa Mwurire yadukiriye Umuyobozi w’Akagari ka Bicumbi witwa Maniriho Ephraim maze si ukumwandagaza !! Ati: i Nzige warancitse ariko hano nt’uzancika !! Ndetse nzagushyira mu Boot cg Butu !! Aho muri Butu avuga ni mu modoka ye, ha handi hagenewe imitwaro !! Aha ariko ntitwaharenga tutanavuze ko, muri uko kwandagaza abayobozi akuriye, muri iriya nama uwari Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwimbogo witwa Habarurema Jonathan, imbere y’abaturage yayoboraga, yicajwe kasi mu gitaka na Gitifu Rwagasana, ndetse bikarangira amutegetse kwandika ibaruwa yo kuva ku buyobozi !! Ibya Boot turabigarukaho mu kanya kuko ngo ari ingeso ye, dore ko ngo akunze kujya guta abaturage muri yombi.

Kubeshyera Gouverneur w’Intara !!

Muri byinshi uyu Gitifu w’ Umurenge wa Mwurire avugwaho, harimo no gufungira abaturage ubucuruzi ku mpamvu zishobora kwumvikana mu buryo bumwe cg ubundi, kimwe n’ize ku giti cye. Ubwo twari mu Murenge wa Mwurire ku wa kane w’icyumweru gishize tariki 12/09/2019 dukurikirana amakuru twari tumaze iminsi duhawe n’abaturage ku myitwarire y’uyu Muyobozi, twamenye ko hashize hafi umwaka wose afungiye umuturage ubucuruzi bw’imigati !! Uwo ni uwitwa Higiro Felix uzwi ku izina rya Vatiri, wakoreraga ubu bucuruzi ahazwi nko kwa Karangara ku muhanda wa kaburimbo ugana i Rwamagana. Twamenye ko Gitifu Rwagasana yafunze ubucuruzi bw’uyu muturage kuri Noheli ya 2018, hagiye gushira umwaka, nyuma akamubwira ko ngo atari we wamufungiye ku giti cye, ko ahubwo ari amabwiriza yatanzwe na Gouverneur w’Intara !! Iki turasaba inzego bireba ko cyakurikiranwa by’umwihariko kandi vuba, kuko bitumvikana uburyo Gouverneur aha amabwiriza Gitifu w’Umurenge kuko, uko inzego zikorana birazwi !!

No mu Tugari tw’Umurenge si shyashya !!

N’ubwo dutanze ingero nkeya z’ibivugwa kuri Gitifu Rwagasana J.Claude, no mu bo akuriye muTugari hari abashyirwa mu majwi !!Gitifu w’Akagari ka Mwurire Madame Kayitesi Faina aravugwaho kwakira 150.000 frw y’umuturage witwa Nzaramba, ayamushyiriye mu rugo kubera ibiti 75 ngo byari byibwe mu ishyamba rya Leta. Amakuru twamenye ni uko, uyu muturage atari we wari wanabitemye, ko ahubwo yari yabiguze, ariko uwabimugurishije akaburirwa irengero. Uyu rero yarabisubije, ndetse nk’uko twabibwiwe na Sedo w’aka Kagari witwa Hyacinthe ngo byubakishijwe inzu y’umukecuru utari ufite aho aba muri kariya Kagari. Ibi rero ntibyabuzije Gitifu Faina kwakira ariya mafaranga, dore ko uyu muturage nk’uko yabidutangarije, ngo yabwirwaga ko Police irimo kumushaka ngo afungwe, bityo agomba kuyatanga kugirango yigure adafungwa !!

Gushyira abaturage muri Boot cg Butu !!

Iki nacyo nk’uko twabikomojeho haruguru, inzego zigikurikirane kuko twabonye amakuru n’ubuhamya b’abantu batandukanye ko, Gitifu Rwagasana J.Claude apakira abaturage muri Butu y’imodoka ye !! Aha niho bahera bavuga ko akora n’ibitari mu nshingano ze, aho afata abantu akabapakira abagemurira Police n’abasirikare ngo babafunge nk’aho izi nzego zombi zidafite ubushobozi bwo gukora akazi kabwo !!

Ngo hari n’abamwitwaza bagahohotera abaturage !!

Byumvikane neza ko muri Rugari tutayobewe ko hari abaturage bigize ibigande cyangwa bigomeka ku buyobozi na gahunda za Leta. Ariko abo bose hari inzira z’amategeko zibareba, ntabwo ari kanaka wakwitwaza icyo ari cyo n’imbaraga afite. i Mwurire rero twamenye ko hari abitwaza ko ngo ari abantu ba hafi cyane ya Gitifu w’ Umurenge, bityo bakigira ibitangaza ku buryo, uwo batunze urutoki wese aba afite ibibazo !! Muri aba harimo umugore tutari buvuge muri iyi nkuru, kubera ko hari byinshi tukimukoraho iperereza, gusa tuzi ko ari mu nzego z’abagore muri uriya murenge wa Mwurire. Aba bose, inzego zikuriye Umurenge zihaguruke zibamenye !!

Si ubwa mbere Gitifu Rwagasana ashyizwe mu majwi n’abaturage !!

Mu gihe yayoboraga Umurenge wa Nzige mu w’2017, uyu mugabo yagerageje gutera ubwoba umukecuru yari abikiye 500.000 frw ku mpamvu bitari ngombwa ko tuvuga hano. Itangazamakuru ryaje kubimenya rirahaguruka, bityo Rwagasana atanga ayo mafaranga, ariko byagaragaye ko yashakaga kuyagabana n’abambari be bafatanyaga kurya ibya rubanda mu manyanga !!

Abashyirwa mu majwi babivugaho iki ?

Muri iyi nkuru, Gitifu Rwagasana J.Claude twamuhaye ijambo nk’uko itegeko n’amahame bigenga itangazamakuru mu Rwanda bibiteganya kuko, nyuma yo kwumva ibi byose avugwaho twagiye ku biro by’Umurenge wa Mwurire tdusanga adahari. Twaramuhamagaye tuganira nawe, tubimubazaho ariko yarirenze ararahira, avuga ko byose nta kuri kurimo !! Faina Kayitesi Gitifu w’ Akagari ka Mwurire, we twamuhamagaye kuri numéros ebyiri za telephone akoresha, nta n’imwe yigeze yitaba. Twanamwandikiye “sms” kuri izo numéros ze zombi nta n’imwe yasubije !! Uko biri kose, inzego bireba zikurikirane ibi bintu, dore ko hari n’amakuru avuga ko uyu Gitifu w’Umurenge wa Mwurire, ngo hari imbaraga z’abakomeye muri iki gihugu yaba yitwaza, bityo akaba ari Ndakorwaho cyangwa Ntavugwaho !! Iki nacyo turimo kugikoraho iperereza.

Source: Rugari.net





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
kizima herve Kuya 18-09-2019

Andika Igitekerezo Hanno uwo si umuyobozi ahubwo ni umunyagitugu muzakomeze mugere i nzige aho yavuye muzahasanga amakuru ye menshi kuko yakoze nabi ahemukira benshi ibitutsi bye no gusuzugura abaturage ni intego ye no kugira abatoni bamugezagaho amakuru apfuye akayagenderaho no kwivanga mu nshingano zitari ize

Tuyishime Thierry Kuya 17-09-2019

Hakenewe Ubutabera!!!