Rwamagana: Bigaragambije nyuma yuko SACCO yanze kubishyura amafaranga bayibikije

Abaturage bo mu Kagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana by’umwihariko abakora ubushabitsi bwabo bwa buri munsi bakabitsa amafaranga babonye muri SACCO yitwa ’COOPEC UBUMWE BWA NYAKARIRO’ ishami rya Rugende kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 bakoze imyigaragambyo nyuma yuko bagiye kwaka iyi SACCO amafaranga bayibikije bakabwirwa ko ntayo.

Nkuko umwe muri aba baturage yabibwiye UMUBAVU, ngo amafaranga bakaga iyi SACCO ni miliyoni eshatu n’igice babikije binyuze mu itsinda ryabo rigizwe n’abagera kuri 90 aho ngo buri munyamuryango yagiye abitsa 2500 Frw ku Cyumweru ari yo yavuyemo aya bishyuzaga.

Aba baturage bagaragaje ko batumva uburyo babitsa amafaranga yabo ariko bayakenera bajya kuyaka bakabwirwa ko ntayo, kuri iki bakavuga ko banenze iyi mikorere idahwitse y’iyi SACCO icyakora bakavuga ko niyikosora bazakomeza bagakorana.

Umwe ati "Habayeho kuba twarabikijemo amafaranga tubaha igihe cyo kuza kuyatora ntitwayabona, dukora akavuyo, mbese twateje akavuyo, imyigaragambyo yo twayikoze".

Nyuma yuko abayobozi bahageze bagahosha iyi myigaragambyo, iyi SACCO nibwo yemeye ko aba baturage bahabwa amafarnga yabo, umwe ati "Abayobozi babashije kuhagera barabihosha batwemerera amafaranga, bemera ko bagiye kuyaduha".

Babajijwe niba batekerezaga ko iyi SACCO yabambura, umwe ati "Twatekereje ko nibirenga uyu munsi (ejo ku wa Mbere) batayaduhaye barahita bajya muri konji tukazayabona nko mu kwa Mbere kandi twebwe dushaka amafaranga bitarenze uku kwezi kwa cumi n’abiri kugira ngo tubone n’uko dutangira ikindi fgihembwe".

Kumva ko SACCO yabuze amafaranga yabikijwe, umwe ati "Twabanenze ariko kimwe nkuko wenda bazikosora tugakomeza tugakorana...ni nk’imikorere none se iyo ubitse amafaranga wajya kuyazana ntuyabone yaba ari imikorere myiza?".

Ese bakekaga ko bayariye? Umwe ati "Ntawamenya aho avuye, kuko twebwe ntitwaka ko SACCO yariye amafaranga kubera ko ari ubwa mbere babidukoreye".

"Ntabwo twahita dukeka ko bayariye mbere twumvaga ko nyine ubwo yabuze ari ukuyabura nyine cyangwa barayagurije ntibayazane".

Undi avuga ku buryo SACCO yabakiriye nabi hafi ngo no kubakubita, ati "Twabifashemo nk’agasuzuguro kuko twahageze bagashaka kutubwira nabi ndetse bashaka no kudukubita".

Abajijwe uwashakaga kubakubita, ati "Ni abanyerondo baje bafata inkoni n’umusekirite wari uhari ashaka gutera amahane ngo niduhaguruke tuve ahongaho nyine turamubwira tuti ’ntituva ahangaho mutaduhaye amafaranga yacu kuko turayakeneye’".

Bamwe kandi babwiye UMUBAVU ko kuba bari barabwiwe ko bazagabana aya mafaranga kuri uyu wa Mbere, bari barafashe amadeni kandi n’amazu bacumbitsemo bakaba bari bamaze kugeramo imyenda myinshi bityo ariyo mpamvu bari bakeneye amafaranga yabo byanze bikunze.

Umwe ati "Abenshi turi abapangayi, abenshi tuba turimo amadeni nk’ubu baba batubwiye ngo tuzagabana ku wa Mbere, abenshi tuba twarafashe amadeni".

"Tuba dufite amadeni mu mazu y’ubukode, nk’ubu nari ngejejemo nk’amezi atatu, bari batangiye gushaka kunsohora kubera nari nabuze ayo kwishyura, ubwo rero niyo mpamvu nahageze ndanigaragambya nti ’simpava mutankemuriye ikibazo’".

Uyu kandi yagarutse ku mikorere ya za SACCO avuga ko ikwiye kuba myiza kuko baba babikira abaturage, akavuga ko mu gihe abaturage baza kureba ibyabo bakabibura icyo gihe imikorere iba yapfuye.

Ati "Turagitra ngo niba tubabikije amafaranga yacu, igihe tuyakeneye tuyabonere igihe".

Aba baturage bose bahuriza ku gusaba iyi SACCO gukosora imikorere yayo kugira ngo ikomeze gukorana neza n’abaturage dore ko zashyizweho kugira ngo zibafashe.

Perezida w’itsinda ry’aba baturage, Shema Pacifique yabwiye UMUBAVU ko bari bamaze igihe bashaka amafaranga yabo kugeza ubwo kuri uyu wa Mbere na wo bari bahawe bahageze na bwo bakabwirwa ko na bwo bitari bukunde aribwo aba baturage kubera ibibazo bari bifitiye banze kubyumva bakigaragambya bavuga ko batumva uburyo bimwa amafaranga babikije ngo biyikenuze.

Mu gihugu hakunze kumvikana imikorere idahwitse muri za SACCO ishingiye ku micungire mibi y’umutungo mu gihe zashyizweho kugira ngo zifashe abaturage bafite amikoro makeya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Gishore na we yagarutse ku kuba aba baturage bari bamaze iminsi bashaka amafaranga yabo byagera no ku minsi bahawe ntibayabone mu gihe ngo hari abandi bazaga bakayabaha.

Yavuze ko akimenya iki kibazo yavuganye n’abo bireba yewe no ku cyicaro gikuru cy’iyi SACCO akabasaba ko aba baturage babona amafaranga ahari cyane ko ngo bari baje bazi ko bagiye kugabana amafaranga yabo byanze bikunze.

BYOSE URABYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO YIKIGANIRO KIRAMBUYE UMUBAVU WAGIRANYE N’ABA BATURAGE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo