Close MORE NEWS Rwamagana: Abavuzi Gakondo batuye umuyobozi wabo uruhuri rw’ibibazo batewe n’ingoma ya Gafaranga UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 21-05-2019 saa 17:17' whatsapp Facebook Mu gihe ibarura ry’Abavuzi Gakondo bakorera ku butaka bw’u Rwanda ririmbanyije mu rwego rwo guca akavuyo n’akajagari kakunze kugaragara muri uyu mwuga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2019 ubwo bari mu Karere ka Rwamagana, abakora uyu mwuga bakirije umuyobozi wabo mushya uruhuri rw’ibibazo bafite ngo ahanini batewe n’ingoma ya Gafaranga Daniel wabayoboraga. Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network ryafashe icyemezo cyo kubarura abakora umwuga w’ubuvuzi bwa Gakondo mu gihugu nyuma yo kubona ko uyu mwuga ukorwa mu buryo bw’akajagari kandi nyamara bitakabaye bikinishwa dore ko ari amagara y’Abanyarwanda yaba ari gukinishwa. Ni nyuma kandi y’aho Minisiteri y’Ubuzima ifashe icyemezo cyo guca akajagari muri uyu mwuga aho yahagaritse amatangazo n’ibindi bisa nkayo byakunze kumvikana ku maradiyo byamamaza ubu buvuzi nyamara ugasanga bisa nk’imitwe aho kuba ubuvuzi bukozwe neza. Ibi byatumye AGA Rwanda Network n’umuyobozi wayo mushya, Nyirahabineza Jane abisabwe na MINISANTE gukora ibarura ryimbitse hagamijwe kumenya nyirizina umubare w’Abavuzi Gakondo bakorere mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rwo guca akajagari muri uyu mwuga. Ubwo bageraga mu karere ka Rwamagana mu gikorwa cy’ibarura ryari ryahakomereje, abayobozi bashya b’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda babwiwe bimwe mu bibazo bagiye bahura nabyo bavuga ko ahanini babigize ku ngoma y’uwari umuyobozi wabo Gafaranga wegujwe na MINISANTE nta kintu abagejejeho gifatika. Umwe mu bavuzi Gakondo baganiriye n’UMUBAVU ati "Kuva Gafaranga agiyeho, arinze avaho nta nama n’imwe yigeze ikorwa ngo arebe ibibazo byacu nk’abavuzi Gakondo". Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye bafite, nta komite bafite mu karere ka Rwamagana yabafasha gushyira abakora uyu mwuga ku murongo ngo uretse umusaza umwe wishyiraga byose ku utwe kandi yagafatanyije n’abandi. Yifuza ko iki kibazo cyakemuka mu gihe hajyaho komite mu karere ifasha gushyira abavuzi Gakondo ku murongo mu rwego guha agaciro umwuga no kugira imikorere isobanutse. Undi muvuzi Gakondo waganiriye n’umunyamakuru w’umubavu.com witabiriye ibarura ry’abavuzi Gakondo I Rwamagana, we yasabye ko habaho uburyo bwo kumenyana ku bakora umwuga, amahugurwa no gufashanya mu gihe hari ukeneye ubufasha. Ati "Habaho ikintu cyo kumenyana cyangwa se hakabaho n’amahugurwa kuko iyo umuntu agize amahugurwa bituma mu kazi akora hagira ikiyongeraho, ikindi nashakaga kuvuga, ni ukugira ngo habeho kumenyana hagati y’abanyamuryango kugira ngo nihagira ugira ikibazo habeho kumusura yaba yarwaye cyangwa yapfushije kuko bifasha buri wese kwisanga mu bandi". Nyirahabineza Jane, Perezidante w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda agaruka ku mpamvu y’ibarura bari gukora avuga ko ikigamijwe ari ugushaka kumenya nyirizina abakora umwuga w’ubuvuzi Gakondo mu Rwanda mu rwego rwo guca akajagari kawurangwamo bityo bikazanafasha gukemura ibi bibazo byose abanyamuryango bagaragaje. Ati "Turi mu karere ka Rwamagana, twakoreye ku kigo Nderabuzima cya Rwamagana igikorwa cy’ibarura ry’abavuzi Gakondo mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo tumenye abo dufite ku rwego rw’igihugu". Avuga ko bagifite imbogamizi muri iki gikorwa cy’ibarura by’umwihariko abadashaka kumenyekana batekereza kuzakomeza gukorera mu rwihisho ngo gusa bakaba bari gushaka uburyo bakwifashisha n’inzego z’umutekano, iz’uturere zishinzwe ubuzima byanze bikunze abakora uyu mwuga bakamenyekana kugira ngo n’ibyo bakora bimenyekane mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda. Mu karere ka Rwamagana habarurwa abavuzi Gakondo barenga 300 nyamara muri iri barura habashije kwigaragaza 12 gusa ngo abibaruje bagatanga amakuru ko hari abadashaka kwibaruza ngo bazajye bakora uyu mwuga bihishe. Twabibutsa ko iri barura ry’abavuzi Gakondo ryatangiriye mu karere ka Nyarugenge ku wa 13 Gicurasi 2019, bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 11 Nyakanga 2019. Iri barura rirava I Rwamagana ryerekeza I Kayonza, Kirehe, Nyagatare nyuma rizanakomereze mu Ntara y’Amajyaruguru kuko rizagera mu turere twose tw’igihugu kugira ngo hamenyekane umubare uhamye w’Abavuzi Gakondo bo mu Rwanda bityo byorohe kubacunga no kubashyira ku murongo yewe bizanafashe MINISANTE kubafasha mu buryo bwose bayikeneyeho ubufasha. Perezidante w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda Nyirahabineza Jane arasaba inzego z’umutekano kubatera ingabo mu bitugu muri iri barura rikagenda neza mu rwego rwo guca akajagari muri uyu mwuga no kuburizamo abashobora kuwitwaza bakangiza ubuzima bw’abaturage @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Manzi Kuya 22-05-2019 Harya ubwo abavuzi gakondo nukuvuga iki? ese koko baravura cg nabarya utwa rubanda babafatanyije nibibazo baba bafite? i’m curious about these so called traditional nani anyway niba koko hari umuvuzi nyawe nambwire aho ari turebe uko tubigenza Manzi Kuya 22-05-2019 Harya ubwo abavuzi gakondo nukuvuga iki? ese koko baravura cg nabarya utwa rubanda babafatanyije nibibazo baba bafite? i’m curious about these so called traditional nani anyway niba koko hari umuvuzi nyawe nambwire aho ari turebe uko tubigenza INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda amakuru Victoire: Igihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo, amakuru y’ishyaka rye-Video imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama amakuru Col. Muhawenimana wari ukuriye FLN muri Kalehe yishwe abandi bamanika amaboko amakuru Victoire Ingabire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyakirwa n’umwana we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Rwamagana: Abavuzi Gakondo batuye umuyobozi wabo uruhuri rw’ibibazo batewe n’ingoma ya Gafaranga UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 21-05-2019 saa 17:17' whatsapp Facebook Mu gihe ibarura ry’Abavuzi Gakondo bakorera ku butaka bw’u Rwanda ririmbanyije mu rwego rwo guca akavuyo n’akajagari kakunze kugaragara muri uyu mwuga, kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2019 ubwo bari mu Karere ka Rwamagana, abakora uyu mwuga bakirije umuyobozi wabo mushya uruhuri rw’ibibazo bafite ngo ahanini batewe n’ingoma ya Gafaranga Daniel wabayoboraga. Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda, AGA Rwanda Network ryafashe icyemezo cyo kubarura abakora umwuga w’ubuvuzi bwa Gakondo mu gihugu nyuma yo kubona ko uyu mwuga ukorwa mu buryo bw’akajagari kandi nyamara bitakabaye bikinishwa dore ko ari amagara y’Abanyarwanda yaba ari gukinishwa. Ni nyuma kandi y’aho Minisiteri y’Ubuzima ifashe icyemezo cyo guca akajagari muri uyu mwuga aho yahagaritse amatangazo n’ibindi bisa nkayo byakunze kumvikana ku maradiyo byamamaza ubu buvuzi nyamara ugasanga bisa nk’imitwe aho kuba ubuvuzi bukozwe neza. Ibi byatumye AGA Rwanda Network n’umuyobozi wayo mushya, Nyirahabineza Jane abisabwe na MINISANTE gukora ibarura ryimbitse hagamijwe kumenya nyirizina umubare w’Abavuzi Gakondo bakorere mu Rwanda by’umwihariko mu rwego rwo guca akajagari muri uyu mwuga. Ubwo bageraga mu karere ka Rwamagana mu gikorwa cy’ibarura ryari ryahakomereje, abayobozi bashya b’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda babwiwe bimwe mu bibazo bagiye bahura nabyo bavuga ko ahanini babigize ku ngoma y’uwari umuyobozi wabo Gafaranga wegujwe na MINISANTE nta kintu abagejejeho gifatika. Umwe mu bavuzi Gakondo baganiriye n’UMUBAVU ati "Kuva Gafaranga agiyeho, arinze avaho nta nama n’imwe yigeze ikorwa ngo arebe ibibazo byacu nk’abavuzi Gakondo". Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye bafite, nta komite bafite mu karere ka Rwamagana yabafasha gushyira abakora uyu mwuga ku murongo ngo uretse umusaza umwe wishyiraga byose ku utwe kandi yagafatanyije n’abandi. Yifuza ko iki kibazo cyakemuka mu gihe hajyaho komite mu karere ifasha gushyira abavuzi Gakondo ku murongo mu rwego guha agaciro umwuga no kugira imikorere isobanutse. Undi muvuzi Gakondo waganiriye n’umunyamakuru w’umubavu.com witabiriye ibarura ry’abavuzi Gakondo I Rwamagana, we yasabye ko habaho uburyo bwo kumenyana ku bakora umwuga, amahugurwa no gufashanya mu gihe hari ukeneye ubufasha. Ati "Habaho ikintu cyo kumenyana cyangwa se hakabaho n’amahugurwa kuko iyo umuntu agize amahugurwa bituma mu kazi akora hagira ikiyongeraho, ikindi nashakaga kuvuga, ni ukugira ngo habeho kumenyana hagati y’abanyamuryango kugira ngo nihagira ugira ikibazo habeho kumusura yaba yarwaye cyangwa yapfushije kuko bifasha buri wese kwisanga mu bandi". Nyirahabineza Jane, Perezidante w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda agaruka ku mpamvu y’ibarura bari gukora avuga ko ikigamijwe ari ugushaka kumenya nyirizina abakora umwuga w’ubuvuzi Gakondo mu Rwanda mu rwego rwo guca akajagari kawurangwamo bityo bikazanafasha gukemura ibi bibazo byose abanyamuryango bagaragaje. Ati "Turi mu karere ka Rwamagana, twakoreye ku kigo Nderabuzima cya Rwamagana igikorwa cy’ibarura ry’abavuzi Gakondo mu Rwanda mu rwego rwo kugira ngo tumenye abo dufite ku rwego rw’igihugu". Avuga ko bagifite imbogamizi muri iki gikorwa cy’ibarura by’umwihariko abadashaka kumenyekana batekereza kuzakomeza gukorera mu rwihisho ngo gusa bakaba bari gushaka uburyo bakwifashisha n’inzego z’umutekano, iz’uturere zishinzwe ubuzima byanze bikunze abakora uyu mwuga bakamenyekana kugira ngo n’ibyo bakora bimenyekane mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda. Mu karere ka Rwamagana habarurwa abavuzi Gakondo barenga 300 nyamara muri iri barura habashije kwigaragaza 12 gusa ngo abibaruje bagatanga amakuru ko hari abadashaka kwibaruza ngo bazajye bakora uyu mwuga bihishe. Twabibutsa ko iri barura ry’abavuzi Gakondo ryatangiriye mu karere ka Nyarugenge ku wa 13 Gicurasi 2019, bikaba biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 11 Nyakanga 2019. Iri barura rirava I Rwamagana ryerekeza I Kayonza, Kirehe, Nyagatare nyuma rizanakomereze mu Ntara y’Amajyaruguru kuko rizagera mu turere twose tw’igihugu kugira ngo hamenyekane umubare uhamye w’Abavuzi Gakondo bo mu Rwanda bityo byorohe kubacunga no kubashyira ku murongo yewe bizanafashe MINISANTE kubafasha mu buryo bwose bayikeneyeho ubufasha. Perezidante w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda Nyirahabineza Jane arasaba inzego z’umutekano kubatera ingabo mu bitugu muri iri barura rikagenda neza mu rwego rwo guca akajagari muri uyu mwuga no kuburizamo abashobora kuwitwaza bakangiza ubuzima bw’abaturage @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Manzi Kuya 22-05-2019 Harya ubwo abavuzi gakondo nukuvuga iki? ese koko baravura cg nabarya utwa rubanda babafatanyije nibibazo baba bafite? i’m curious about these so called traditional nani anyway niba koko hari umuvuzi nyawe nambwire aho ari turebe uko tubigenza Manzi Kuya 22-05-2019 Harya ubwo abavuzi gakondo nukuvuga iki? ese koko baravura cg nabarya utwa rubanda babafatanyije nibibazo baba bafite? i’m curious about these so called traditional nani anyway niba koko hari umuvuzi nyawe nambwire aho ari turebe uko tubigenza INKURU ZASOMWE CYANE amakuru FDLR yirukanwe ku butaka bwa RDC itegekwa gutaha i Rwanda amakuru Victoire: Igihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo, amakuru y’ishyaka rye-Video imyidagaduro Umunyamakuru Byansi yasomye umukunzi we abantu barumirwa ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video amakuru Umupolisi yishwe akubiswe umugeri ku bugabo imyidagaduro Depite Frank Habineza yasengeye Byansi isengesho rikomeye ubwo yateraga ivi-Amafoto&Video imyidagaduro Ubukwe bw’agatangaza bw’abana b’imyaka 12 biga mu ishuri ribanza, bukomeje kuvugisha benshi-Amafoto amakuru Umugabo yafatiwe kwa Nyirabukwe yiba inyama amakuru Col. Muhawenimana wari ukuriye FLN muri Kalehe yishwe abandi bamanika amaboko amakuru Victoire Ingabire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyakirwa n’umwana we NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo